Muri College-Gitwe  habonetse indi mibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 17 Nyakanga 2020, i Gitwe mu Karere ka Ruhango habonetse indi mibiri umunani (8) bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irimo n’iyabonetse mu ishuri ryisumbuye rya College Gitwe.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie, yabwiye Umuseke ko amakuru y’aho iyo mibiri yari iri, bayabwiwe n’abaturage.

Avuga ko basanze umwe muri iryo Shuri, 6 bagisanga munsi yaryo, na ho undi mubiri umwe bawubona ku Kagari.

Yagize ati “Igikorwa cyo gushakisha imibiri kirakomeje, kuko abari barahungiye i Gitwe bari benshi kandi bamwe ni ho biciwe.”

Hashize igihe aha Gitwe cyane mu Bitaro byaho habonetse imibiri, ibi bikaba byaratumye abantu 8 barimo n’Umuvugizi w’Ibitaro bya Gitwe na Kaminuza, Gérard Urayeneza batabwa muri yombi.

Aba bantu bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside, gutesha no kuzimiza ibimenyetso birebana n’amakuru ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubu bari kuburanishwa n’inkiko kuri ibi byaha.

Mu rubanza rw’ifunga n’ifungurwa, Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango rwanzuye ko Urayeneza Gerard n’abandi bantu babiri bafungwa by’agateganyo iminsi 30.

Bahise bajurira iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, na rwo rwemeza ko abaregwa bakomeza gufungwa by’agateganyo ndetse rutegeka ko babiri bari barekuwe na bo bongera gufungwa.

Kugeza ubu hafunze abantu barindwi (7) mu bantu umunani (8) bagombaga kuba bafunzwe, kuko umwe muri babiri bagombaga kongera gufungwa, harimo umwe wahise atoroka mu gihe Uwitwa Rutaganda Dominique we yahise yishyikiriza RIB.

Source:Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo