Muri 2019 TIR bakiriye abarenga miliyoni bavugaga ko batswe ruswa

Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yagaragaje ko mu mwaka wa 2019 bakiriye abantu barenga miliyoni imwe bavuga ko batswe ruswa nubwo bakurikiranye bagasanga bose batarahuye na yo gusa ngo bari bafite impamvu zumvikana zo kuyikeka.

Ibi byagarutsweho mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukuboza 2020 u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose mu kwizihiza Umunzi Mpuzamahanga wo kurwanya ruswa.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruragaragaza ko ibirego bifitanye isano na ruswa rwakurikiranye kuva 2018 byagiye byiyongera. Imibare ya RIB yerekana ko mu mwaka wa 2018 rwakurikiranye ibirego 732 bifitanye isano na ruswa byarimo abakekwa 1,131.

Muri 2019, RIB yakurikiranye ibirego bifitanye isano na ruswa 1,088 byarimo abakekwa 1795 naho muri 2020 kugeza mu kwezi kwa 11, RIB yari imaze gukurikirana ibirego bifitanye isano na ruswa 963 birimo abakekwa 1,729.

Minisitiri muri Perezidansi Uwizeye Judith wari n’umushyitsi mukuru mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga, yanatambukije ubutumwa kuri Twitter ye yibutsa abantu ko gutanga amakuru kuri ruswa ari bwo buryo bwo kuyirandura.

Yagize ati “Wari uzi ko iyo utanze ruswa ariko ugatanga amakuru iperereza ritaratangira udahanwa?”

Mu kwizihiza uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Twese Hamwe Ntawe Usigaye Inyuma Turwanye Ruswa”, Minisitiri Uwizeye Judith yavuze ko urugamba rwo kurwanya ruswa rukeneye ubufatanye bw’inzego by’umwihariko mu kugaragaza umutungo ukomoka kuri ruswa.

Yavuze ko ubushakashatsi bwagiye bukorwa kuri ruswa bugaragaza ko ihari ariko ko hari n’imbaraga n’ubushake byo kuyirwanya kubera Politiki n’inzego byashyizweho bigamije kuyirandura.

Raporo ikorwa n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa (Transparency International Rwanda) ya 2019 izwi nka Rwanda Bribery Index 2019 yagaragaje ko mu mezi 12 y’uyu mwaka wa 2019, Abanyarwanda 18.5% basabye cyangwa batanga ruswa mu buryo buziguye n’ubutaziguye mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2018 byari kuri 20.4%.

Urwego rw’imyigishirize y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) ni rwo rwagaragayemo abatanze n’abakiriye ruswa benshi ku kigero cya 12.40%, naho urwego rw’Abikorera rwaje ku mwanya wa Kabiri rwagaragayemo abagera ku 9,90%, muri RIB ni 8.50%, mu rwego rw’abacamanza ho ni 8.30%, mu kigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) ho bari kuri 6.40%, Inzego z’ibanze zo bari 5.50% mu gihe muri REG bari kuri 5.30%.

Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko kuva mu mwaka wa 2014 kugeza muri 2020 amafaranga asaga Miliyari 4 y’u Rwanda akomoka kuri ruswa yagarujwe mu isanduka ya leta. Leta ikaba ifite intego ko kugeza muri 2024 nibura 90% by’imitungo ikomoka kuri ruswa izaba yagarujwe.

Ubwo yari amaze kurahirira kuba Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yatanze ubutumwa bwagarutse ku guhangana na ruswa aho yavuze ko ngo kuri we imbere y’amategeko nta ruswa nini cyangwa nto ihari.

Yagize ati “Imbere y’icyaha nta gifi kini kibaho nta gifi gitoya, umuntu wese ukora icyaha burya aba yagiye munsi y’itegeko, agomba kwitegura kwemera icyaha yakoze akagihanirwa, umunyacyaha aba yacishijwe bugufi.”


Minisitiri Uwizeye Judith wari umushyitsi mukuru muri uyu munsi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ruswa


Nirere Madeleine wagizwe Umuvunyi Mukuru yagarutse ku guhangana na ruswa


Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa byitabiriwe n’inzego zinyuranye zirimo na Police zaganiriye ku buryo bwo kurwanya ruswa

KARASIRA AIMABLE WAHAMAGAJWE NA RIB IKAMUHATA IBIBAZO HAFI UMUNSI WOSE YATUBWIYE IBYO YAMUBAZAGAHO, PASITERI YOGOSHE ABAKOBWA KU MYANYA Y’IBANDGA BIVUGISHA BENSHI N’ANDI MAKURU MENSHI K’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo