Muri 1/8 cya Champions League Barcelona izesurana na PSG

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020, habaye tombola y’uburyo amakipe azahura muri 1/8 cya UEFA Champions League isize FC Barcelone ikinamo kizigenza Lionel Messi izesurana na Paris Saint-Germain irimo abakinnyi nka Neymar na Kylian Mbappé.

Iyi tombola yabereye ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) kiri i Nyon mu gihugu cy’u Busuwisi ku isaha ya saa saba zo kuri uyu wa Mbere.

Nkuko bisanzwe muri iki cyiciro, ikipe zabaye iza imbere zitomborana n’izabaye iza Kabiri mu gihe amakipe yo mu gihugu kimwe cyangwa yari mu itsinda rimwe adashobora guhura.

FC Barcelone yabaye iya kabiri mu itsinda G, yatomboye kuzahura na PSG yayoboye itsinda H, aho uzaba ari umukino witezwe na benshi nyuma y’uko Neymar ukinira iyi kipe yo mu Bufaransa, yavuye muri Espagne mu 2017.

Hari amakuru amaze iminsi avugwa ko Neymar yasabye PSG kugura Lionel Messi wagaragaje ko ashaka kuva muri FC Barcelone mu gihe iyi kipe yo muri Espagne na yo yifuza kugarura uyu mukinnyi ukomoka muri Brésil.

Iyi tombola ihuje aba ba kizigenza kandi mu gihe mu minsi ishize ubwo Neymar na PSG ye bitwaraga neza batsindira Manchester United iwayo ibitego 3-1, yateje impaka ubwo yavugaga ko ngo umwaka utaha azakinana na Lionel Messi, ibyatumye benshi bibaza niba bazongera guhurira muri FC Barcelona cyangwa Messi azajya I Paris.

Cristiano Ronaldo ukinira Juventus, azasubira iwabo muri Portugal ahura na FC Porto mu gihe Bayern Munich yatwaye irushanwa mu mwaka ushize, izahura na Lazio Roma yo mu Butaliyani.

Imikino ibanza ya 1/8 izaba hagati ya tariki ya 16 n’iya17 Gashyantare mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 9 n’iya 10 Werurwe 2021.

Uko tombora yarangiye:

- Borussia Monchengladbach vs Manchester City FC

- Lazio Roma vs FC Bayern Munich

- Atlético Madrid vs Chelsea FC

- RB Leipzig vs Liverpool FC

- FC Porto vs Juventus

- FC Barcelone vs Paris Saint-Germain

- Seville FC vs Borussia Dortmund

- Atalanta BC vs Real Madrid

URUBANZA RWA NIYONSENGA DIEUDONNE uzwi nka Cyuma Hassan wa ISHEMA TV RWAHINDUYE ISURA, MENYA IMYANZURO Y’URUKIKO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo