Murahirwa ko mwakijijwe mudasogongeye ibizira, Pasiteri Masumbuko abwira Korari Goshen

Hari mu giterane cy’iminsi 4 cyari cyateguwe na Korari Goshen ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pentekote, ADEPR ubwo yabwiraga iyi Korari ko ikwiye kwishimira ko yatangiye umurimo w’Imana bakiri batoya batabanje kunyura mu bikunze kwitwa ubuhamya akenshi usanga bamwe baranyuzemo mbere yo gukizwa.

Pasiteri Masumbuko na we umaze imyaka 20 ari umushumba kimwe na Korari Goshen nayo yateguye iki giterane mu kwizihiza imyaka 20 imaze ikora umurimo w’Imana, yashimiye iyi Korari kuri iki gihe imaze ikorera Imana nyuma yuko ivutse mu ryari ishuri ry’abana ryo ku Cyumweru rikunzwe kwitwa ’Sunday School’ mu ndimi z’amahanga.

Irebere uko byari bimeze muri Video:

Yasabye abaririmbyi b’iyi Korari kujya bishimira cyane ko batangiye gukorera Imana batabanje kunyura mu bikunze kwitwa ubuhamya, ati "Hari abarokore usanga bavuga ngo njyewe nta buhamya ngira, sinigeze nywa, sinigeze nterana ibipfunsi, murashaka ubwo buhamya buntera isoni? Mwagize se ngo mvuga ko nateranye igipfunsi binejeje? Murahirwa kuko mwakijijwe mudasogongeye ibizira".

Pasiteri Masumbuko yasangije abitabiriye iki giterane uburyo we yakijijwe ku myaka 25 ari indushyi kubera ibyaha bityo agasaba aba bakijijwe bakiri bato kubyishimira cyane kuko ntawuzumva ko banyoye nk’urumogi n’ibindi.

Yibukije abakristu bose ko ukorera Imana wese atabura guhura n’ibibazo bitandukanye ariko adakwiye gucika intege.

Iki giterane cyari cyatumiwemo abavugabutumwa batandukanye barimo Dr Byiringiro Samuel, Ev Nzaramba Jean Paul, Rev Past Masumbuko Josue na Rev Past Nkurunziza Richard ari nawe uyobora Paruwasi ya Rwampala.

Hari hatumiwemo kandi n’umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana Danny Mutabazi n’amakorari atandukanye arimo Rubonobono Choir, Enihakole Choir na El Bethel Choir.

Korari Goshen ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pentekote, ADEPR muri Paruwasi ya Rwampala, umudugudu wa Seggem, ni imwe muri Korari zikunzwe kuri uyu mudugudu wa Segeem, ikaba yari yateguye iki giterane mu rwego rwo kwishimira imyaka 20 yose ikora umurimo w’Imana.


Korari Goshen yashimiraga Imana ko imaze imyaka 20 ikora umurimo w’Imana


Rev Past Masumbuko Josue yashimiye byimazeyo Korari Goshen mu gihe cy’imyaka 20 imaze ikora umurimo w’Imana

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo