Mukamasabo wajujubijwe mu kazi arasaba Perezida Kagame kumukurikiranira ikibazo

Mu nkuru ya mbere UMUBAVU twabagegejeho ifite umutwe ugira uti "Itotezwa n’ihohoterwa Mukamasabo yakorewe kubera kwangira umuyobozi we kujya umunekera abakozi", twavuye imuzi n’imuzingo ikibazo cya Mukamasabo Emerthe wakoreraga ku kigo Nderabuzima cya Busanza (Centre de Sante Busanza) nk’umuforomokazi wacyo akaza guhabwa ikiruhuko cy’igihe kirekire (cy’amezi 6) mu buryo avuga ko yagambaniwe akitwa umusazi nyamara nta muganga bicaranye ngo amukorere isuzuma cyangwa amuvure ibisazi.

Nyuma y’ikiruhuko cy’igihe kirekire yahawe mu buryo atemera yita ko ari nko ku ngufu, uyu mubyeyi yagarutse ku kazi abuzwa gukomeza akazi ke kandi ntiyanahabwa ubusobanuro mu gihe umwunganira mu mategeko, Me Intwazayamugabo Armand yavuze ko nta yindi baruwa isabwa ugarutse mu kazi nyuma y’ikiruhuko kirekire nkuko benshi babyibwira.

Iki kiruhuko Mukamasabo Emerthe avuga ko yahimbiwe uburyo yagihawemo, cyatangiye ku itariki ya 01 Mata 2019, kirangira ku itariki ya 30 Nzeli 2019, bivuze ko yagombaga gusubira ku kazi ku itariki ikiruhuko kirangiriyeho nta zindi nteguza cyangwa indi mbogamizi iyo ariyo yose.

Nyuma y’itotezwa, ihohoterwa n’izindi ngorane yahuye nazo mu kazi byose avuga ko abiterwa n’umukoresha we, Mukamasabo Emerthe avuga ko kuri ubu yumva nta wundi wamukurikiranira ikibazo uretse Nyakubahwa Perezida Kagame.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUBAVU, Mukamasabo Emerthe ati "Jyewe nasabaga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko yamfasha, bakankurikiranira ikibazo byimbitse, kuko ikibazo cyange kirimo amanyanga, barashaka mumparabika, bakamparabikira umuryango, bakamparabikira umugabo ari umuyobozi".

Akomeza agira ati "Ni umupolisi akorera igihugu (avuga umugabo we) na we yakagombye kugira umutekano nk’abandi bagabo bakorera icyo igihugu".

Ibi bibazo byose Mukamasabo Emerthe yahuye nabyo ajujubywa mu kazi, avuga ko byaje nyuma yo kwangira umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Busanza witwa UWINEZA Providence kujya amunekera abakozi nkuko yari abimusabye.

Mukamasabo Emerthe avuga ko umukoresha we yaje kumusanga aho yakoraga muri serivisi yo gupfuka no gutera inshinge, akamubwira ko agiye kumuha ikiraka cyo kujya amunekera abandi bakozi yumva ibyo bamuvuga yazabikora neza akajya amuhemba.

Ngo yamusubije ko iki kiraka atagishobora kuko atigeze ajya mu magambo, ngo kuva ubwo amahari hagati yabo ahera aho amubwira ko kubera amwumviye ubusa azamutoteza kugeza paka ndetse ko nta kintu na kimwe azigera yunguka yewe nta n’akantu na kamwe kazigera kiyongera ku mushahara we azabona.

Avuga ko ibibazo byose byamubayeho, inzego zitandukanye zari kumufasha zibiziranyeho, ati "Ibyo bibazo byose byabaye babiziranyeho, ari I Masaka, ari MINISANTE, ari Akarere, ari Titulaire n’I Ndera bose babiziranyeho".

Umva birambuye muri Video ikibazo cya Mukamasabo Emerthe:

Iyi ni Video ya mbere ubwo Mukamasabo yatuganirizaga ku kibazo cye:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Joy Kuya 9-10-2019

Yewe ndunva bizarangira nkibya Namani na Mordechai. Ubyereke Imana ubundi izakurwanirira wicecekere ubundi wirebere ko abo banyegiputa uzongera kubabona ukundi.

Joy Kuya 9-10-2019

Yewe ndunva bizarangira nkibya Namani na Mordechai. Ubyereke Imana ubundi izakurwanirira wicecekere ubundi wirebere ko abo banyegiputa uzongera kubabona ukundi.

MPS Kuya 9-10-2019

Ahubwo ababimukoreye bakwiye guhanwa by’intangarugero bakagerekaho indishyi n’impozamarira bitubutse kuko uku ni ukwandagaza guhungabanya ku bushake no kwambura umuntu ubumuntu.
Umwunganira mu mategeko akwiye kubajyana mu nkiko bityo n’abandi babitekereza bagateshwa.

bea Kuya 8-10-2019

yewe Mana y’iRwanda tabara.none se burya haracyariho abantu barengana bene ubu buryo? enplus batuye Kigali hepfo aha kanombe???nizere ko mutabikoze baganga rwose kwita umuntu umurwayi WO mumutwe ari muzima!!!!ahubwo se repos y’uburwayi iyo irangiye umuntu arakubitw a akanirukanwa?sinzi n’umwe muri aba ark uwo bita umurwayi nabonye yisobanura nk’umuzima cyane ndetse.ahaaaa