Mukamasabo basabye kujya aneka abakozi akabyanga byamukomeranye-Video

Mukamasabo Emerthe wakoreraga ku Kigo Nderabuzima cya Busanza (Centre de Sante Busanza) nk’umuforomokazi wacyo akaza guhabwa ikiruhuko cy’igihe kirekire (cy’amezi 6) mu buryo avuga ko yagambaniwe akitwa umusazi nyamara atari we, ubu arahatirwa kujya kongera kwisuzumisha kwa muganga mu gihe atazi n’irengero ry’ibisubizo bya mbere byagendeweho bamuha ikiruhuko kirekire.

Intandaro y’iki kibazo cyose nkuko twabigarutseho mu nkuru ya mbere y’iki kibazo, ni uko ngo umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Busanza witwa UWINEZA Providence yari yasabye Mukamasabo kujya amunekera abakozi akabyanga, bigahera aho amutoteza, amuhohotera ndetse akamubwira ko azabimukorera kugeza igihe kitazwi ngo kuko yamwumviye ubusa ntakore icyo amusabye.

Umva byose muri Video mu kiganiro kirekire Mukamasabo yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo