Muhoza, umukobwa ukora ama-Pavés mu myanda ya ’Plastic’, umushinga we wakubise inshuro indi 800 yo muri Commonwealth

Ibintu bikozwe muri ’Plastic’ biri mu byangiza ibidukikije cyane ku isi, Rosette Muhoza ukiri umunyeshuri muri Kaminuza yakoze umushinga wo kubikoramo amatafari basasa ku mihanda no mu mbuga azwi cyane nk’ama-Pavés.

Uyu ni umushinga wo kwiteza imbere no kurengera ibidukikije umaze guhabwa ibihembo bitatu mpuzamahanga harimo icyo aheruka guhabwa n’igikomangoma Harry cy’u Bwongereza.

Muhoza w’imyaka 22, yabwiye BBC ko aka ari akazi karimo inzitizi zinyuranye ariko hakagira n’iziyongeraho kuko ari umukobwa.

Mu ishuri ubwo bakoraga ubushakashatsi ku kurengera ibidukikije yaje kubona ko ibintu bikoze muri ’plastic’ bishobora kubyazwamo ibikoresho bitandukanye birimo n’ibyo kubaka.

Atangirana umushinga n’abandi bise "My Green Home Rwanda" mu mwaka ushize.

Ati "Dufata ama-Plastic tukayakoramo amatafari basasa hasi, twatangiriye ku ma-Pavés ariko turashaka no kuzakora ibintu basakaza twakwita nk’amategura bikoze muri Plastic".

Muhoza avuga ko bakoresha cyane cyane uducupa tw’amazi, udukombe n’ibindi ariko nyuma ngo bazajya no ku bikoresha bifite ireme riruseho (high density) rya ’Plastic’ nk’indobo n’ibindi.

Babikora bate?

Muhoza ati "Ni ubuhanga, turabanza tukayishongesha, nyuma tukavangamo umucanga n’ibindi tuba twabanje gupima ku bipimo byemewe ku rwego mpuzamahanga, bikavamo ibyo dukeneye".

Iki ni igihembo cyahatanirwaga n’imishinga irenga 800 yo mu bihugu birenga 50 byo mu muryango wa Commonwealth.

Muhoza avuga ko ubu bamaze kubona imashini zo gukora bene aya matafari menshi bari gushaka aho bazishyira maze bagatangira gukora menshi bageza ku isoko.

Muhoza avuga ko mu kazi ke hari inzitizi bagira zisanzwe ariko hari n’iziyongeraho kuko ari umukobwa.

Ati "Mu byo dukora uba ukeneye serivisi zimwe abantu bagomba kuguha, ugasanga hari ugomba kuyiguha ariko nawe hari ikindi agushakaho kitajyanye n’akazi".

"Icyo ukora ni ukumenya agaciro kawe ukakarinda".


Muhoza avuga ko ubu bari gushaka imashini zo gukora menshi kurushaho


Muhoza avuga ko aya matafari bakora mu biyagize harimo za ’Plastic’





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Juvebal Kuya 12-10-2019

Uyu mukobwa ni intwari y’i Rwanda na komeze akazi azagere kure!