Close MORE NEWS Muhayimana Claude yahamijwe kugira uruhare muri Jenoside UMUBAVU.com Umubavu Kuya 18-12-2021 saa 07:55' whatsapp Facebook Muhayimana Claude wari umaze igihe ari kuburanira mu Bufaransa, aho yashinjwaga ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahamijwe ibi byaha, akatirwa igifungo cy’imyaka 14. Uyu mugabo w’imyaka 60 wari umushoferi wa Guest House ku Kibuye, akekwaho kuba yaratwaraga abicanyi hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Nyamara we yavuze ko atigeze abikora nubwo hari abatangabuhamya babimushinja kuko bamubonye. Nyuma yo kumva uruhande rw’ubushinjacyaha, ndetse n’uruhande rw’uregwa, Urukiko rwanzuye ko uyu mugabo watwaraga abicanyi mu modoka, ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, akatirwa gufungwa imyaka 14. Mu bwiregure bwe, uyu mugabo yari yasobanuye ko nta kindi yari gukora, ndetse abaza Urukiko icyo rwari gukora mu gihe cye. Yagize ati "Ari mwe mwari gukora iki, murumva nari kubigenza nte muri Jenoside, nakoze ibyo nashoboye. Ibindi nabituye Imana." Muhayimana mu kuburana kwe yemera ko Jenoside yakozwe ariko ibyo kuba yarateguwe ngo ntabyo azi. Muhayimana yahungiye mu Bufaransa aba ari naho atura ndetse mu 2010 ahabwa ubwenegihugu. Mu 2014 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze umwaka rimukorwaho kuva ubwo Ihuriro ry’Imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa (CPCR) yamutangiraga ikirego mu 2013. Mu 2015 yararekuwe asubira aho atuye mu Mujyi wa Rouen uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa, afungishijwe ijisho. Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urubanza rwe rwagombaga kuba ariko rusubikwa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zaratumye imipaka ifungwa. Igihe Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Muhayimana Claude yahamijwe kugira uruhare muri Jenoside UMUBAVU.com Umubavu Kuya 18-12-2021 saa 07:55' whatsapp Facebook Muhayimana Claude wari umaze igihe ari kuburanira mu Bufaransa, aho yashinjwaga ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahamijwe ibi byaha, akatirwa igifungo cy’imyaka 14. Uyu mugabo w’imyaka 60 wari umushoferi wa Guest House ku Kibuye, akekwaho kuba yaratwaraga abicanyi hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Nyamara we yavuze ko atigeze abikora nubwo hari abatangabuhamya babimushinja kuko bamubonye. Nyuma yo kumva uruhande rw’ubushinjacyaha, ndetse n’uruhande rw’uregwa, Urukiko rwanzuye ko uyu mugabo watwaraga abicanyi mu modoka, ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, akatirwa gufungwa imyaka 14. Mu bwiregure bwe, uyu mugabo yari yasobanuye ko nta kindi yari gukora, ndetse abaza Urukiko icyo rwari gukora mu gihe cye. Yagize ati "Ari mwe mwari gukora iki, murumva nari kubigenza nte muri Jenoside, nakoze ibyo nashoboye. Ibindi nabituye Imana." Muhayimana mu kuburana kwe yemera ko Jenoside yakozwe ariko ibyo kuba yarateguwe ngo ntabyo azi. Muhayimana yahungiye mu Bufaransa aba ari naho atura ndetse mu 2010 ahabwa ubwenegihugu. Mu 2014 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze umwaka rimukorwaho kuva ubwo Ihuriro ry’Imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa (CPCR) yamutangiraga ikirego mu 2013. Mu 2015 yararekuwe asubira aho atuye mu Mujyi wa Rouen uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa, afungishijwe ijisho. Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urubanza rwe rwagombaga kuba ariko rusubikwa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zaratumye imipaka ifungwa. Igihe Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi