Muhanga:Yafashwe amaze gutema abantu barimo Gitifu w’Akagari

Mu mujyi wa Muhanga hamaze iminsi hagaragara ibikorwa by’ubwambuzi bw’abantu batega abantu bakabambura ibyabo ndetse bakabagirira nabi nko kubatema cyangwa kubakubita bakabasiga ari intere. Umwe mu bakekwaho ibi bikorwa yafashwe mu mpera z’iki cyumweru twaraye dusoje.

Uyu mugabo utazwi aho asanzwe aba muri uriya mujyi wa Muhanga, yafatiwe mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe muri kariya Karere ka Muhanga ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021.

Yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ubu akaba afungiye kuri station ya Nyamabuye.

Niyonzima Gustave uyobora Umurenge wa Shyogwe, avuga ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’igihe ashakishwa kuko akekwaho kuba atega abantu akabatema ubundi akabambura ibyo bafite.

Avuga ko inzego zari zarabuze uyu mugabo kuko adakunze kuboneka mu mujyi wa Muhanga ahubwo ko ajya aba i Nyanza aho afite urugo.

Uyu muyobozi kandi avuga ko uriya mugabo anavugwaho ibindi bikorwa bitemewe birimo “no kugemura urumogi muri uyu Mujyi wa Muhanga. Twahanahanye amakuru kugira ngo niyongera kugaruka inaha azahite afatwa.”

Uyu mugabo kandi aherutse gutega Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitare mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, aramutema ubwo yashakaga kumwambura moto asanzwe agendaho.

Uriya muyobozi yagize ati “ariko ntiyayimwambuye kuko hahise habaho gutabara. Yamutegeye inaha mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe, yasize amutemye aramukomeretsa bikomeye ku buryo yajyanywe mu Bitaro bya Kanombe.”

Ubuyobozi bwo mu Karere ka Muhanga busaba abaturage kwicungira umutekano kandi bagatanga amakuru ku bantu baba badasanzwe bazi ndetse n’abo bakekaho kuba bari inyuma ya biriya bikorwa by’urugomo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga kandi bwigeze kuvuga abakunze kuba bari inyuma ya biriya bikorwa, baba baturuka mu turere duhana imbibi na kariya Karere, bamara kubikora bagahita basubirayo.

Ivomo:Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo