Muhanga: Ya mpanuka yahitanye umukobwa wari ugiye gukora ubukwe-Amafoto

Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2020, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga mu Kagari ka Remera habereye impanuka y’imodoka nto y’ivatiri yavaga mu Karere ka Ngororero yerekeza i Muhanga, iyi mpanuka bikaba byamenyekanye kuri uyu wa Gatanu ko yapfiriyemo umukobwa wari mu myiteguro y’ubukwe n’umukunzi we bendaga kurushinga ayikomerekeramo kimwe n’abandi batatu bari kumwe.

Iyo modoka yari irimo abantu batanu yageze mu Mudugudu wa Muhanga mu Karere ka Muhanga irenga umuhanda, aribwo uyu mukobwa w’imyaka 23 byamenyekanye ko yari mu myiteguro y’ubukwe yahise ahasiga ubuzima mu gihe abandi bane barimo n’umukunzi we bayikomerekeyemo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre yemereye itangazamakuru aya makuru avuga ko imodoka yari itwaye abantu batanu yakoze impanuka ubwo yavaga mu Ngororero igana i Muhanga, umwe agapfa abandi batanu bagakomereka.

Mukamunana Kevine, umukobwa witeguraga ubukwe mu kwezi gutaha, ni we waguye muri iyi mpanuka naho Peter Mulisa bari kuzasezerana ku itariki ya 28 Ugushyingo 2020 ayikomerekeramo hamwe n’abandi bantu batatu.

Amafoto: Ukwezi

Hon BAMPORIKI YASUBIJE UWAMUSABYE KUBARIRA IMINSI YE KU NTOKI, OFISIYE YACIKANYE AKAYABO, AYA N’ANDI MAKURU MESNHI UTASANGA AHANDI NI K’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Oscar Kuya 31-10-2020

imana imwakire mubayo.

Wizzy Kuya 30-10-2020

Imana imwakire mu bayo

Luc Kuya 30-10-2020

Yayayyy imana imwakire ! Inzira ntibwira umugenzi