Muhanga: Umuyobozi w’Akarere yasabye abagabo kutigira impfizi zitimirwa

Ibi abibasabye kuri uyu wa mbere mu nama yahuje inzego zitandukanye zo mu karere ka muhanga aho baganiraga kuri gahunda za leta zitandukanye.

Yagarutse cyane ku bijyanye no kuringaniza imbyaro aho usanga byitabirwa n’abagore ugereranyije n’abagabo.

Umuyobozi w’Akarere Madame Uwamariya Beatrice yagarutse ku bagabo bata ingo zabo kubera ko abagore babo baringanije imbyaro.

Yagize ati "Iwawe umugore aringanije urubyaro, wowe ukamuca inyuma ukajya gukwirakwiza abana impande n’impande, ubwo se uba waringanije koko?".

Nkuko bimaze kugaragara usanga hari abagabo babwira abagore babo kuringaniza imbyaro nyamara bakabaca ruhinganyuma bakajya kubyara ahandi, ibintu byanenzwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Yabibukije ko umuco wa kera wo kumva ko abagabo ari impfizi zitimirwa warangiye, aho kubyara benshi byabaga ari amaboko akomeye y’umuryango mu gihe ubu atari ko bikimeze.

Muhimpundu Albertine, umukozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha yibukije ko ibyaha bigendanye n’ubushoreke, guta urugo, ndetse n’ihohotera ari nyirabayazana y’isambanywa ry’abangavu ahamya ko urwego akorera rwabihagurukiye.
Yagize ati "Nk’Ubugenzacyaha twarabihagurukiye kandi ni ikibazo kituraje ishinga".

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Bwana Emmanuel Gasana yavuze ko ikihutirwa atari uguhana ahubwo ari uguhozaho mu kwigisha baturage b’ingeri zose ariko hagendewe ku bintu bitatu by’ingenzi aribyo: Gutangira amakuru ku gihe, kuburizamo ndetse no gukumira cyangwa kurwanya ibyaha.

Yagize ati "amakuru atangirwe igihe, ubundi dufatanye twicungire umutekano kandi ducyemure ibibazo hakiri kare".

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo