Muhanga: Nyuma yo kuragira inka ya Girinka imyaka ine akayamburwa arasabwa kurenganurwa

Rugizecyane Vicent utuye mu Mudugudu wa Bucyeye, Akagari ka Nyarunyinya, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga arasaba kurenganurwa kubera ko inka yari yarahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yayambuwe nyuma yo kumara imyaka ine ayiragiye akayinyagwa ntagire icyo ahabwa.

Kugeza mu mwaka 2020 imiryango irenga ibihumbi 350 yari imaze korozwa muri gahunda ya Girinka Munyarwanda
Uyu musaza avuga ko atumva ukuntu inka yari amaze igihe kitari gito aragiye yayinyazwe kandi yari ayitezeho ku muteza imbere inamuha agafumbire, akavuga ko uwayihawe yahise ayigurisha Frw 450, 000 agahembwa nyamara we wayinambanye ntarebwe n’irihumye.

Rugizecyane Vicent yatekerereje UMUSEKE akarengane yagiriwe ko kunyagwa inka yahawe na Perezida Paul Kagame muri Girinka Munyarwanda.

Yagize ati “Nagiye kwahira ngwa mu mukingo, kubera ko yari yarantuye hasi ngenda nshumbagira. Ngiye kwa Muganga naragarutse nsanga inka barayitwaye. Ubu se uwayihawe ko yahise ayigurisha ibihumbi 450Frw agahemba atarayiruhanye urumva ntararenganyijwe? Narinzi ko nzayikuraho iyange nyuma yo kubyara, byibura iyo bananshumbusha.”

Rugizecyane abihurizaho n’abaturanyi be badashidikanya kuvuga ko ari akarengane yagiriwe, kuko ngo iyo bahitamo kuyitwara byibura baba baramushumbushije indi nka.

Hari uwagize ati “Bayitwara ndabizi hari ku mugoroba, yatwawe n’Umuyobozi w’Umudugudu. Ntabwo byumvikana uburyo bayitwaye gutyo gusa batanamuhembye ku gihe yari ayimaranye. Bakagombye kumushumbusha.”

Undi muri aba baturage yagize ati “Akarengane yagiriwe ni uko yatwawe inka ntibagire icyo bamuha. Yarayivunikiye twese turabizi, nubwo ari umusaza yarakoraga bihagije akayishakira ubwatsi n’amazi ntabwo yigeze imunanira. Kuba ntakintu bamuhaye birababaje.”

Nubwo Rugizecyane Vicent n’abaturanyi be babyita akarengane, Ubuyobozi bw’Umurenge bwayitwaye buvuga atari agishoboye kuyiragira.

Mizero Oscar, Umuganga w’amatungo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, avuga ko kuyimwambura byanyuze mu mucyo kuko atayitagaho.

Ati “Nibyo inka twarayitwaye kuko atari ashoboye kuyitaho yari yaramaze kunanirwa, ntabwo yanyazwe inka mu buryo butaribwo, kuko Umuyobozi w’Umudugudu si we ugena uwamburwa inka, Umurenge ni wo wabikoze.”

Mizero Oscar avuga ko baziga ku buryo yahabwa amatungo magufi abashije kwitaho, gusa na byo nta gisubizo kirambye yabitanzeho.

Ati “Iyo umuntu adashoboye inka dushaka uburyo twamuha amatungo magufi iyo ari ngombwa nk’ihene cyangwa ingurube. Sinakubwira ko azayihabwa ejo cyangwa ejo bundi kuko tutarakora urutonde rw’abakeneye gufashwa, nibwo umwaka w’ingengo y’imari ugitangira, nibandika na we azatekerezwaho.”

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2006, ni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi ndetse no gufasha imiryango ikennye kwiteza imbere.

Girinka Munyarwanda umwaka wa 2020 wasize imiryango irenga ibihumbi 350 imaze korozwa inka.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo