Muhanga: Mu Mujyi rwagati hagizwe ah’ubuhinzi ku ’Gishushanyo Mbonera’

Hakunze kumvikana bimwe mu bishushanyo mbonera by’imijyi itandukanye bisubirwamo bitewe n’amakosa aba yarakozwe n’inzobere zabikoze, ibi ni na ko byagenze i Muhanga aho inzobere zahawe isoko ryo gukora ’Igishushanyo Mbonera’ cy’Umujyi wa Muhanga bakimurikiye inzego z’Akarere zigasanga kitujuje ibisabwa, ibyatumye basabwa ko gisubirwamo.

Bimwe mu byanenzwe muri uyu mushinga w’Igishushanyo Mbonera, ni ukuba mu mujyi rwagati barahagize ahantu ho guhingwa.

Kampani yitwa SABANA ni yo yari yahawe isoko n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA/Rwanda Housing Authority) ryo gutunganya Igishushanyo Mbonera cy’Umujyi wa Muhanga bakimurikiye.

Hashize igihe kinini abatuye uyu mugi bategereje ko iki gishushanyo mbonera gishyirwa hanze kugira ngo abashaka kuzamura inyubako no kuvugurura izisanzwe babikore.

Uyu munsi inzego zari zije kumurikirwa iki gishushanyo Mbonera zifite amatsiko menshi, batunguwe no kumva ko mu ubutaka bwo mu mujyi rwagati bwagizwe ubwo guhingwaho.

Umuhuzabikorwa ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera, Munyantarama Jean Pierre avuga ko hari bimwe mu bice bya Ruvumera, Gahogo n’ahandi bazashyiramo ahandi bahashyire inyubako z’ubucuruzi no gutura.

Hari amazina yo mu Mujyi wa Kigali yari mu gishushanyo mbonera cy’Umugi wa Muhanga basabwe ko akosorwa hakajyamo ay’i Muhanga.

Munyantarama avuga kandi ko ibice byagenewe ibikorwa by’ubucuruzi bigomba gutandukanywa n’ahazaturwa.

Anavuga ko hari ahazubakwa amagorofa ahandi hakubakwa inzu ntoya cyane zifite metero 10/10. abamurikiwe igishushanyombonera bavuga ko ibi atari byo bari bategereje kubwirwa.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent avuga ko batanyuzwe n’amakuru bahawe, ko abahawe isoko ryo kunoza igishushanyo mbonera bagomba kongera gusura uduce dutandukanye tw’Umugi wa Muhanga kugira ngo babone amakuru bongeramo kandi ajyanye n’ibyifuzo by’abaturage.

Ati “Abaturage bifuza ko inyubako z’ubucuruzi zigomba kubangikanywa n’izo guturamo kandi hakoreshejwe ubuso buto bw’ubutaka.”

Kayiranga yavuze ko aho bita mu Kivoka n’inyubako zirimo amaduka kuri ubu hagonba kugenerwa ubucuruzi no gutura.

Abajyanama, abikorera n’abayobozi mu Karere wasangaga barusha amakuru abahawe isoko ryo gutunganya igishushanyo mbonera bose bahurije ku ijambo rimwe ry’uko izo nzobere zigomba gukosora ibitanoze mu minsi mike kugira ngo igishushanyo mbonera benshi bategereje kige hanze.

Mu biganiro abikorera bakoranye n’Umuyobozi w’Akarere, Kayitare Jacqueline mu cyumweru gishize bamusabye ko yihutisha igishushanyo mbonera kuko ibikorwa byo kubaka byadindiye.


Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu i Muhanga, Kayiranga Innocent avuga ko ibi atari byo bari biteze


Musenyeri wa Diyosezi ya Shyogwe Kalimba Jeredy avuga ko abahawe isoko ryo gutunganya igishushanyo mbonera bibagiwe guteganya ahazaterwa ibiti kuko bifite akamaro


Bamwe mu bakurikiranye ibi biganiro, bavuga ko hari amakuru menshi izi nzobere zidafite

SRC: UMUSEKE





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo