Muhanga: Imodoka yarenze umuhanda umuntu umwe ahita apfa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020 ahagana saa kumi n’imwe, mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga mu Kagari ka Remera habereye impanuka y’imodoka nto y’Ivatiri yavaga mu Karere ka Ngororero yerekeza i Muhanga yasize umuntu umwe ahasize ubuzima.

Iyo modoka yari irimo abantu batanu yageze mu Mudugudu wa Muhanga mu Karere ka Muhanga irenga umuhanda, umuntu umwe ahita apfa, abandi bane barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent Theobald Kanamugire, yavuze ko iyo mpanuka yaturuse ku muvuduko munini iyo modoka yagenderagaho, uwo muhanda ukaba wari urimo n’ubunyerere bwaturutse ku mvura yari irimo kugwa.

Yaboneyeho no kwibutsa abantu kwigengesera muri ibi bihe by’imvura n’ubunyerere, bakirinda umuvuduko ukabije, bakubahiriza n’andi mabwiriza abagenga mu gihe bari mu muhanda.

Umurambo w’uwapfiriye muri iyo mpanuka ndetse n’abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi i Muhanga.

Hari amakuru avuga ko uwitabye Imana ari umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko, akaba yari afite ubukwe mu kwezi gutaha.

Hon BAMPORIKI YASUBIJE UWAMUSABYE KUBARIRA IMINSI YE KU NTOKI, OFISIYE YACIKANYE AKAYABO, AYA N’ANDI MAKURU MESNHI UTASANGA AHANDI NI K’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ishimwe Muvandimwe Beatha Kuya 31-10-2020

Uwo Muhungu wapfushije umukunziwe ni yihangane nyakwigendera Imana imwakire mubayo