Muhanga: Ikizamini cya Leta cyasubitswe nyuma yo guhabwa ikitari cyo

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2019, mu Rwanda hose hatangiye ibizamini bya Leta ku basoza amashuri yisumbuye n’ikiciro rusange (Tronc-commun).

Ni muri urwo rwego abagombaga gukorera ahitwa JAM Fred Nkunda-Shyogwe mu Karere ka Muhanga, batagikoze kuko ngo bahawe ikitari cyo, hahita hafatwa umwanzuro wo kugihagarika.

Abanyeshuri batakoze ikizamini, ni 21 bigaga umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo, kuko bahawe ikizamini cya Music Notation (bari kuzakora ejo) kandi bagombaga gukora icya Music Composition.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, unashinzwe uburezi muri ako Karere, Mukagatana Fortunée, yavuze ko babwiye abanyeshuri ko kizakorwa ku wa Kane.

Yagize ati ”Twaganiriye nabo, kandi ntabwo byagize ingaruka ku yandi mashuri, icyo dukoze ni uko ikizamini kizahindurwa bagakora ikindi.” iki kizamini cyahise gisubizwa ku cyicaro cya Rwanda Polytechnic.

Umuyobozi mu ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro wungirije ushinzwe amahugurwa, iterambere n’ubushakashatsi, Dr Uwamaliya Valentine, yavuze ko bagiye guhita bagihindura.

Ati “Ni ukwibeshya kwabayeho ariko turabikosora kuko ibizamini biba bihari, n’ibyakopewe buriya turabisimbuza.”

Abasoza amashuri yisumbuye batangiye gukora ibizamini bya Leta ni 51,291 mu gihugu hose barimo abakobwa 29,079 n’abahungu 22,212 Umwaka ushize bari 46,024.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo