Muhanga: Hafashwe umwe mu bagize Itsinda ryiyise ’’Abanyogosi’’

Bamwe mu bagize itsinda ryiyise ‘Abanyogosi’ biba amabuye y’agaciro mu Karere ka Muhanga, bafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri kariya Karere ka Muhanga.

Iri tsinda ryiyise ‘Abanyogosi’ rimaze iminsi rivugwaho kwiba amabuye y’agaciro mu kirombe cy’umushoramari.

Bafashwe kuri uyu wa kane tatiki ya 01 Nyakanga 2021 mu Murenge wa Rongi mu Kagari ka Ruhango mu Mudugudu wa Muyebe aho icyo kirombe giherereye nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajepfo SP Theobald Kanamugire.

Abafashwe ni Ngirababyeyi Eugene w’imyaka 28, Ngirumukiza Paul w’imyaka 23, Dusingizimana Ndazivunnye w’imyaka 26 na Nizeyimana Elias w’imyaka 24.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe na nyiri ikirombe ndetse n’abakozi be ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Ati “Nyiri ikirombe kibwagamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta niwe waduhaye amakuru ko hari abantu bamaze iminsi bitwikira ijoro bakajya mu kirombe cye gucukuramo amabuye y’agaciro.”

Akomeza avuga ko bakoranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze bababwira ko hari itsinda ry’abantu biyise Abanyogosi bazwiho kujya mu birombe bagacukura amabuye y’agaciro.

Ati “Abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze batugejeje kuri bariya bane, mu ngo zabo tugenda tuhasanga ibikoresho bifashisha bacukura amabuye mu birombe.”

SP Theobald Kanamugire yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya bantu bafatwa ariko yibutsa abaturage ko nta muntu wemerewe kujya gucukura amabuye y’agaciro ahantu aho ariho hose atabifitiye uburenganzira.

Ati “Abaturage tubakangurira ko umuntu ucukura amabuye y’agaciro aba abifitiye ibyangombwa bitangwa n’inzego zibishinzwe. Bariya bose babijyagamo bitazwi kandi babaga barimo guhemukira umushoramari wabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe. Byari bimaze iminsi na Polisi yari irimo kubashakisha.”

Yabibukije ko kujya gucukura amabuye y’agaciro bashobora kuhagirira ibibazo bitandukanye harimo kuba bagwirwa n’ibirombe bagapfa cyangwa bakamugara.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kiyumba.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo