Muhanga: Gitifu w’Akagali yatawe muri yombi ashinjwa gusenya iteme ashaka inkwi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kinini ko mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, Uwamahoro Photide, yatawe muri yombi na polisi akurikiranweho kwangiza ibikorwa remezo agacana ibiti byubatse iteme, akagerekaho gutema ishyamba rya leta nta burenganzira abifitiye, ashaka ibiti byo kurisana.

Uyu muyobozi anakurikiranweho icyaha cy’urugomo cyo gukubita umugore w’umukuru w’Umudugudu wa Nyakabungo uherereyemo iryo teme, wamutanzeho amakuru, akaba ashinjwa ko yaniriwe amuzengurukana aho agiye hose.

Amakuru avuga ko iri teme Uwamahoro yarisenye ku wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018, abaturage batangiye kubihwihwisa ahita ajya gushaka ibiti mu ishyamba rya leta ngo asimbuze ibyo yacanye. Gusa kuri iki Cyumweru kuko amakuru yari yari yamaze gusakara, yahise atabwa muri yombi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Béatrice, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi koko ari mu maboko ya Polisi kandi akurikiranweho kwigabiza imitungo ya leta no kuyangiza, hakiyongeraho gukubita umuturage.

Yagize ati" Uyu muyobozi w’Akagali ka Kinini ari mu maboko ya polisi akurikiranweho kwangiza ibikorwa remezo no kwigabiza ishyamba rya leta atabifitiye uburenganzira agiye gukora ikiraro, ndetse hakiyongeraho ko yaba yaranakubise umuturage we ugomba kuregera inzego zibishinzwe zikabikurikirana ukwabyo”.

Uyu muyobozi anashinjwa na bamwe mu batuye muri ako Kagali ko yahagize nko mu karima kuko nta muturage uvuga.

Mu mwaka ushize Uwamahoro yanavuzweho kumena ibiryo n’inzoga z’abageni bari bavuye mu rukiko abaziza ko batitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza, mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Agaca Kuya 16-07-2018

Abamutaye muri yombi ntabwo bakemuye ikibazo ahubwo bacyongereyeho ikindi. Uyu munyamabanganshingwa bikorwa ukoze analyse neza wasanga ari imfura ikarabye ,ahubwo yanze kwicwa n,inzara we n,umuryango we,ikindi yanze kurya ibya rubanda cg ngo yake ruswa nk’uko abenshi babigenza ahubwo ahitamo kwitabaza ibyo biti byasaziye ku biraro ngo abisimbuze ibishya. Ubu wasanga n,iwe mu rugo nta bindi byo kurya yari afite uretse ikijumba cg se umwumbati yari agiye kotsa ngo arishye avoka, none aho gukemura ikibazo cy;ubukene na Nzaramba(inzara) muhisemo kumuta kuwa Kajwiga. Birababaje ,azize ubusa rwose.