Muhanga: Bamaze  amezi 8 bafungiwe mu nzu badasohoka bazira ukwemera kwabo

Bamwe mu bafite imyemerere ya Gikristo mu Karere ka Muhanga bafashe abagore babiri barabafunga kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka ngo kuko banyuranyije n’imyemerere ya bagenzi babo bari kumwe kandi babatanya.

Ni mu Mudugudu wa Gasaka, Akagari ka Tyazo mu Murenge wa Muhanga hafungiye abagore babiri mu nzu bigaragara ko isanzwe inatuwemo.

Ubu bamaze hafi amezi 8 bafunze ngo kuko bari batangiye kuvangira imyemerere ya bagenzi babo bari kumwe.

Ni itsinda ry’abaturage rimaze imyaka 8 ryivanye mu bayoboke ba ADEPR Paruwasi ya Nyabisindu ngo kuko basenga mu buryo bunyuranyije n’amahame umuhanuzi witwa Kinyamarura Mariam yasize aha Nyabisindu.

Bamaze kujya ukwabo na bo bacitsemo kabiri batangira kugirana amakimbirane.
Ni abaturage badafite indangamuntu zigezweho ngo kuko zirimo ikoranabuhanga, ntibafata ubwisungane mu kwivuza kuko batajya kwa muganga, ntibanitabira izindi gahunda zinyuranye zigamije imibereho myiza.

Kinyana Naomi na Nyiramucyo Priscilla barafunze kuva muri Mata uyu mwaka. Barababaye ariko basa n’ababyakiriye ngo kuko bazira izina ry’Imana. Ni abagore basanzwe bafite na bo imiryango yabo hano hafi.

Nyiramucyo twaganiriye nawe mu kadirishya n’abandi bacye bamusura bavuganiramo aho afungiye mu cyumba cy’inzu.
Avuga ko we na mugenzi we Kinyana nta kosa bakoze ryatuma bafungwa ahubwo ko babahora izina ry’Imana ndetse ngo bazemera bakanahasiga ubuzima aho guhindura imyemerere.

Yagize ati:” Niba kudufunga aribyo bahisemo turabyakiriye ntacyo twarenzaho”.

Aha bafungiye bavuga ko ababafunze batabemerera gusurwa, bakabagaburira babibutse ntibemererwa kujya ku musarani babikorera mu tudobo.

Uwitwa Nyirabidahirika Ressa ni umwe mu bafunze aba bagore, yemereye Umunyamakuru wacu ko babafunze kuko ngo babateshaga umutwe baza mu materaniro yabo kandi batagihuje imyemerere bigatuma bacikamo ibice.

Abajijwe impamvu batabareze mu bugenzacyaha avuga ko batari kubikora kuko ari Abakristo.

Ati ”Twabonye ko ari ngombwa kubifungira twenyine tutiriwe tubatanga mu nzego zishinzwe Umutekano kuko ababikora ari abatemera Imana’‘.

Bamwe mu baturage ba hano bashinja abafunze aba bagore ubujiji, gushaka imitungo biciye mu myemerere no gufatirana abari mu bujiji bakabigeraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Ntezirembo Jean Claude avuga ko nta makuru bari bafite arebana n’ifungwa ry’aba baturage cyakora ngo aho bayamenyeye bafashe umwanzuro wo kubafungura kandi avuga ko bagiye gusuzuma ibibazo by’impande zombi.

Yagize ati ”Ntabwo tugiye gukemura ikibazo cy’imyemere icyo tubasaba ni ukutabangamirana, gusa ayo makosa nakomeza tuzashyira mu bikorwa icyo amategeko avuga.”

Itegeko ryemerera gusa inzego zibifitiye ububasha gufungira ahabugenewe abakekwa cyangwa abahamwe n’ibyaha iyo byemejwe n’Inkiko.

Amakimbirane avugwa mu madini n’amatorero ishingiro ryayo ryagiye rivugwa akenshi ni ugushaka imitungo mu bayoboke baba bamaramaje kwemera ibyo babwirwa n’ababayobora muri uko kwemera.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Gahindiro Kuya 28-11-2018

Burya u Rwanda ni rugali sinarinziko harimo abantu bafunga abandi Leta itabizi

kajangww Kuya 26-11-2018

kuki ibibi byinshi biba mwidini ya adpr iridini nyamara akaricyera muzumva akaryo ntarisobanutse neza pe