Muhanga: Abitwaje intwaro gakondo bamaze gutera ahantu hatatu muri iki cyumweru bakomeretsa 4

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo abantu bataramenyekana bari bitwaje intwaro Gakondo bateye mu duce dutandukanye tw’umurenge wa Shyogwe w’akarere ka Muhanga turimo n’akari hafi ya Kaburimbo bakomeretsa abantu bagera kuri bane.

Bwaba ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ndetse n’ubw’ingabo bwagiranye ibiganiro na bamwe mu batuye uyu murenge wa Shyogwe ntibwemera ko abakoze ibi ari abagizi nabi ku rwego aba baturage babikekaho ahubwo bavuga ko ari ibisambo kandi ngo nta cyo bakora mu gihe aba baturage baba bafatanyije n’inzego z’ umutekano.

Bamwe mu batuye muri uyu murenge basanga abakomerekeje aba bantu batari abajura kuko ngo nta kintu na kimwe babibye kandi bari babifitiye ubushobozi.
Aha ni ho bahera basabira abanyerondo kwemererwa kwitwaza intwaro gakondo nk’izo bamwe muri aba bise abagizi ba nabi baba bitwaje.

Mu ijoro ryakeye ku wa Kane n’iryakeye kuri uyu wa Gatanu na bwo tumwe mu duce two mu murenge wa Shyogwe turimo n’akatewe ku wa Kabiri twongeye guterwa.

Icyakora bwo abadutuye bavuga ko abaduteye bashobora kuba ari abajura bitewe n’uko hari ibyo bibye ndetse ngo hari bimwe mu bikoresho bafatanwe.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
AZARIA NDAYISHIMIYE Kuya 16-07-2018

AMAYINKA RUFAR KONDIKUNVA BIKAZE TUZARURWANA MIRERE NAMIRERE