Muhanga: Abarenga 700 bamaze imyaka 7 batarishyurwa ingurane z’imitungo yabo

Imiryango 700 ituye mu cyanya cyahariwe inganda, bavuga ko hashize imyaka 7 babwiwe ko bagiye kwimurwa babanje guhabwa ingurane none bigeze uyu munsi nta numwe uyibonye.

Ingo zisaga 700 mu Mudugudu wa Gihuma, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, abazitugemo bavuga ko hashize imyaka 7 babwiwe ko bagiye guhabwa ingurane ku mitungo yabo none amaso yaheze mu kirere.

Iki kibazo cy’abaturage batuye mu cyanya cyahariwe inganda, cyahagurukije Komisiyo ishinzwe ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu nteko ishingamategeko, kuko bagombaga guhabwa ingurane y’imitungo yabo mu mwaka wa 2014.

Aba baturage bavuga ko bakoranye inama n’inzego zitandukanye zo mu Karere ka Muhanga kuva mu mwaka wa 2014 babasaba guhagarika ibikorwa by’ubuhinzi, ubwubatsi kuko bagiye kwimurwa baremera, ariko bavuga ko kugeza ubu ayo masezerano atigeze ashyirwa mu bikorwa.

Sebazungu François umwe muri aba abaturage yagize ati:”Kuva icyo igihe batubwiye ko iminsi 3 ishira baduhaye ingurane tukajya kugura ubutaka ahandi, kugeze ubu ntiturabarirwa kandi ntabwo dushobora gusana cyangwa kubaka inzu.”

Nizeyimana Evode avuga ko usibye ingurane, abatuye muri aka gace babangamiwe n’umunuko ukabije w’uruganda rukora amasafuriya ndetse n’umurama uva mu ibarizo mu gakiriro.

Ati:”Iyo batangiye kwatsa imashini zabo, umwotsi ucunshumuka ufite umunuko ugakwira mu ngo zabo.”

Perezidanti wa Komisiyo ishinzwe ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite Hon Mukabunani Christine avuga ko iki kibazo gikomeye kuba abaturage badafite uburenganzira ku butaka bwabo.

Ati:”Inzu zabo zariyashije kubera inganda kandi ntabwo babasha kuzisana.”

Mukabunani avuga ko nta ruganda rwagombye guturana n’abaturage, ko byaba byiza bahawe ingurane vuba bakimuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko muri iyi myaka 7 hagiye hakorwa ubuvugizi kuko mu bushobozi bw’Akarere batabona Ingengo y’Imali yo guha ingurane aba baturage.

Yagize ati:”Turacyafite hegitari 60 zitishyuye zirimo abaturage basaga 700, bakeneye ingurane.”

Iyi miryango irenga 700 itarahabwa ingurane, ituye hagati y’agakiriro, uruganda rukora amasafuriya, urukora amakaro, ndetse n’uruzatunganya sima.

Kayitare yavuze ko iki kibazo bamaze kukigeza ku nzego zo hejuru zabashije gusura ahagenewe inganda, bakaba bategereje ikizavamo.

Komisiyo y’abadepite n’Ubuyobozi bw’Akarere bemeranijwe ko bagiye gufatanya gukora ubuvugizi kuri iki kibazo kugira ngo abaturage badakomeza kurengana.

Abadepite bavuze ko hakenewe miliyari zirenga 8 yingurane azahabwa abaturage bahafite imitungo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo