Muhanga: Abahinga ibijumba by’umuhondo bavuga ko bimaze kubateza imbere

Abamaze igihe bakora ubuhinzi bwa kijyambere mu buryo bw’umwuga basaba urubyiruko kutajya gushakira amafaranga kure kandi ari hafi yabo mu buhinzi.

Umwe mu bavuga ko batejejwe imbere n’ubu buhinzi, ni uwitwa Yankurije Drocella wo mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga, umaze imyaka 10 ahinga mu buryo bw’umwuga ibijumba bifite imbere h’umuhondo.

Avuga ko bimaze kumugeza ku ntera ishimishije birimo kurihira abana be amashuri n’ibindi bituma ashishikariza urubyiruko kugana amahirwe ari muri uyu mwuga.

Uyu muhinzi unahinga igihingwa cy’urutoki avuga ko kugira ngo abo b’urubyiruko ba bagere ku mahirwe ari mu buhinzi bakwiye kubikora babikunze kandi nta kujenjeka.

Mu Rwanda bamwe b’urubyiruko bitabira ubuhinzi bibumbiye mu mahuriro nka YPARD ry’abanyamwuga b’urubyiruko bagamije iterambere mu buhinzi na Alliance for science Rwanda bashishikariza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya siyansi mu buhinzi ngo umusaruro n’ubwiza byiyongere, mu rugendo shuri rwo kureba uko ababatanzemu buhinzi babyitwaramo hari ibyo basanze bikwiye kwitabwaho bifatwa na bamwe mu rubyiruko nk’urwitwazo rwo kutagana ubuhinzi.

Ku rwego rushinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB ishami rya Muhanga , bagaragaza ko mu babagana basobanuza ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi higanjemo abakuze nkukImanishimwe Claudette umukozi wa RAB kuri sitasiyo ya Muhanga yabibwiye itangazamakuru.

Mu bushakashatsi ku mibereho y’ingo bwa Gatanu buzwi nka EICV 5 ,Ikigo cy’igihugu k’ibarurishamibare kigaragaza ko benshi mu rubyiruko 45% bakora ubuhinzi kandi mu mwaka ushize wa 2019 cyatangaje ko ubuhinzi bufite uruhare rwa 29% mu musaruro mbumbe w’igihugu.



Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo