Umusaza uvuga  ko ari mubyara wa Habyarimana  aratabaza  avuga ko yambuwe  imitungo n’ibyangombwa

Habumugisha Laurent w’imyaka 72 ,Mu Kagari ka Mbabe,Umudugudu Ngarama, Umurenge Masaka, usembereye ku musigiti wa Masaka mu Kagari ka Cyimo ,avuga ko mu mwaka w’2009 ubwo habarurwaga amasambu yaje kwibaruzaho isambu ye
ndetse agahabwa icyngombwa cy’agateganyo ngo yaje kumva SEDO w’Akagari amubwira ko umukobwa we ,Nyiransabimana Edithe ashaka kuzungura ndetse ko yiyanditseho isambu aho icyangombwa cyaje gusohoka ariwe cyanditseho(Umukobwa).

Aganira na Umubavu Tv Online na Umubavu.com yavuze ko yagiye amenyesha ubuyobozi iki kibazo, anitabaza abashinzwe ubutaka ngo abwirwa ko icyangombwa cyasohotse ku bijyanye n’izungura , abasaba ko bareba mu mpapuro z’amakuru y’ibarura ry’ubutaka kuko iryo zungura zitanyuze mu mategeko ariko ntibyagira icyo bitanga.

Nyuma ngo yaje kumva ko umukobwa we yagurishije igice kimwe cy’ubutaka ndetse atambabamira ubugure n’ihererekana ariko ngo bikorwa ku ngufu nyuma y’uko uyu mukobwa we amureze mu bunzi.

Ngo abunzi bamutumyeho ababwira ko ataburana ibintu biri mu nkiko ngo icyaje kumutungura nuko bahise bafata umwanzuro ko atsinzwe.Ngo yageze mu rukiko aregera izungura ritanyuze mu matekegeko maze urukiko rumuburanyisha impano avuga ko atigeze atanga anavuga ko ariyo yamutsinze mu rukiko.

Ageze mu rukiko ngo nabwo byaje kurangira atsinzwe gusa ngo ntiyaburanaga izungura ahubwo yaburanaga gutanga impano ariko ngo nyuma byaje kugaragara ko urukiko rwagendeye myanzuro yafashwe n’abunzi bikozwe mu ibanga , ibintu byaje kumenyekana urubanza rwarangije gupfundikirwa.

Uwunganiraga uyu musaza yahise yandikira urukiko asaba ko inteko iburana yakongera guhamagarwa maze iyi myanzuro y’abunzi yagendeweho ababuranyi bombi bakayiburanaho igafatirwa n’umwanzuro.Ngo ikindi uwo mwanzuro w’abunzi wateweho Kashe Mpuruza ariko we adasinyeho bivugwa ko ariwo wakuyeho itambama.

Ikindi Habumugisha avuga ko hari impapuro mpimbano uyu mukobwa we yakoze ivuga mu mazina y’umuryango wa Musabyimana Laurence ariwe nyina ngo nabyo yarabivuze mu bujurire ariko ntibyahabwa agaciro.

Kuko nyo uru rupapuro rwanditswe mu mwaka 2016 mu gihe se yatambamiye igurishwa ryabaye mbere.

.Nyiransabimana Edithe ni umukobwa yabayaranye n’umugore we wa mbere witabye Imana witwaga Musabyimana Laurence

Ikindi kigaragara ni uko yari yasabye urukiko rw’ubujurire ko rwasubiramo uru urubanza ariko narwo rukamubwira ko nta karengane yakorewe .

Ngo nyuma yo gusaba urukiko rw’ubujurire ngo yaje guhamagarwa n’Abayobozi b’Umurenge wa Masaka barimo uwari Gitifu icyo gihe ,Nsengiyumva Vicent n’ushinzwe imiyoborere,Rwaburindi barikumwe n’umukobwa we bagerageza kumwumvisha ko yakwemera ko yahaye umukobwa we impano gusa ngo yababereye ibamba bamwita umusazi.

Avuga ko abayobozi bose bagenda bahererekanya bamuziza ko ari mubyara wa Habyarimana ndetse ko yandikiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuri iki kibazo mu mwaka w’2005.

Ubu akaba ashaka kwitabaza urweho rw’Umuvunyi kuko umucamanza ataca urubanza ataregewe ngo akeka ko mu byo azira harimo no kuba afitanye Isano n’Uwari Perezida w’u Rwanda , Habyarimana Juvenal.

Ngo yatakambiye inzego zitandukanye harimo n’iyahoze ari Minisiteri y’Umutungo kamere ariko ntibyagira icyo bitanga.

Umugore wa mbere yitabye Imana mu mwaka 1980 amusigana abana babiri barimo uwo mukobwa bafitanye ikibazo nyuma ashaka ariko undi mugore wa kabari basezerana byemewe n’amategeko 1993 baza gutandukana mu mwaka w’2013.

Uko byagenze ngo atandukane n’umugore wa kabiri

Habumugisha avuga ko ubwo yahungukaga avuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu 2003 yaje agasanga umugore we wa Kabiri Abiyingoma Epiphanie utarigeze ahunga yarahindutse aho ngo yatangiye kumutoteza hari naho yigeze kwemeza mu nyandiko ko umugabo we akorara mu rugo iwe inama za Politiki zigamije kurwanya iguhugu.

Ngo yagiye atotezwa n’abayobozi batandukanye b’inzego z’ibanze n’umugore we atamworoheye aza kurambirwa yaka gatanya maze urukiko ruyimuha mu 2013.

Ngo nk’uko bisanzwe habayeho kugabana imitungo y’urugo ariko ngo uyu mugore wa Habumugisha yahise amurega avuga ko hari imitungo yagurishije mu mwaka 2010 akarya amafaranga wenyine maze ngo hafatwa umwanzuro uvuga ko uyu musaza agomba guha uyu mugore Miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.

Akomeza avuga ko Umurenge wa Masaka wahise umwambura ibyangombwa by’imitungo yari yahawe abwirwa ko azabisubizwa yishyuye iyi Miliyoni ngo akaba yibaza uburyo azayishyura mu gihe aho ari ubu asembereye ndetse akaba atemerewe kuba yagira icyo agurisha kuko nta cyangombwa afite.

Umubavu washatse kumenya icyo ubuyobozi w’Umurenge wa Masaka buvuga kuri iki kibazo maze duhamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa ariko incuro zose twamuhamagaye ntabwo yafashe telefone ye igendanwa ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje ntabwo yigeze abusubiza kugeza iyi nkuru itangazwa.

Iyi nkuru tuzakomeza kuyikurikirana...............

Kanda hano urebe iyi video





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Xxx Kuya 29-04-2021

Ubwo afite aho ahurira na Habyalimana narekere yihanagure kuko iyi leta ntishaka kumva uwariwewese uvuga cg ufitanye isano nawe kubera munyangire ibyo byonyine ashobora kubizira ahubwo ubwo agiye muri media ntibizabarungure ejo yumvise ngo yakoze ibyaha runaka akaba yanafungwa gusa simbimwifurije arko uko itekenika rikorwa nu Rwanda tuba turibona