Mu rugo kwa Gen Tumukunde hagoswe n’igipolisi

Nyuma yuko Lt Gen Henry Tumukunde wahoze ari Minisitiri w’Umutekano muri Uganda atangaje ku mugaragaro ko azahatana mu matora na Perezida Museveni umaze ku butegetsi imyaka irenga 30, akomeje kugenda ahura n’ibizazane aho kuri ubu mu rugo rwe hagoswe n’igipolisi cy’iki gihugu.

Ni amakuru yemejwe n’ubuyobozi bwo muri Uganda ko inzego z’umutekano zagose urugo rwa Gen Tumukunde ruherereye mu gace ka Buyanja, Akarere ka Rukungiri.

Umujyanama w’Intara ya Buyanja, Benon Tumusiime, yaraye yemeje amakuru y’uko mu rugo rwa Tumukunde hoherejwe inzego z’umutekano.

Ati “Hari abashinzwe umutekano bagera kuri 15 bamwe bambaye imyenda ya polisi. Babanje kubuza abari mu rugo kugira aho bajya ariko nyuma baza kwemererwa kugenda hamaze gusakwa.”

Abatuye muri ako gace bemereye Daily Monitor ko bamwe mu nzego z’umutekano bambaye imyenda ya Polisi n’abambaye isanzwe batangiye kugera kuri urwo rugo guhera ku wa Gatandatu.

Tumusiime yasobanuye ko imirimo mu rugo rwa Tumukunde ikomeje ariko abarubamo kugira ngo barwinjiremo cyangwa barusohokemo babanza gusakwa.

Umuvugizi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kigezi, Elly Maate, yanze gutangaza impamvu uru rugo rwagoswe avuga ko amakuru yisumbuye yabarizwa ku biro bikuru bya Polisi y’igihugu.

Urugo rwe kandi rwoherejweho abashinzwe umutekano nyuma y’igihe gito ibiro bye bisanzwe n’inzego z’umutekano zigasangamo imyenda n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Umuvugizi wa Polisi, Fred Enanga, yemeje ko ikirego cye cyamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha ndetse irimo kugisha inama niba yari yemerewe gutunga inyenda n’ibikoresho bya gisirikare.

Gen Tumukunde yatawe muri yombi mu cyumweru gishize, ari kumwe n’abandi bantu 13 bashinjwa ibyaha by’ubugambanyi. Ni nyuma y’igihe gito cyari gishize atangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida wa Uganda ategantijwe mu 2021.


Igipolisi cya Uganda cyagose urugo rwa Gen Tumukunde

Baratabaza ngo kuko bari guhabwa amasezerano ya Baringa, aba ni bamwe mu bari kwimurwa I Nyarutarama, byiyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo