Mu mateka ya Tanzania Perezida yababariye imfungwa nyinshi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2019, Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yahaye imbabazi imfungwa zigera ku 5,533, ubwo hizihizwaga ubwigenge bw’iki gihugu ku nshuro ya 58.

Azam TV yatangajeiyi nkuru, yatangaje ko uyu ari wo mubare munini w’imfungwa ubabariwe muri Tanzania mu mateka yayo.

Uyu muhango wo kwizihiza ubwigenge bw’iki gihugu, wabereye mu Mujyi wa Mwanza kuri Sitade yitwa Kirumba.

Perezida Magufuli yaherukaga gutanga imbabazi muri 2018, ubwo iki gihugu kizihizaga isabukuru y’Ubumwe bwayo na Zanzibar ku nshuro ya 54. Icyo gihe yatanze imbabazi ku mfungwa 3,319. Icyo gihe 585 bakaba aribo barekuwe abandi 2,734 bagabanyirizwa ibihano.

Magufuli akaba yatanze imbabazi agendeye ku biteganywa n’ingingo ya 45 (1) (d) y’Itegeko Nshinga rya Tanzania imuha ububasha bwo kubabarira imfungwa.

Barafinda EP13 yasohotse ntigucike, Barafinda yahishuye byinshi ku bana be n’inkomoko y’amazina yabise:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo