Mu mafoto 11 atomoye, irebere ibyaranze Afurika muri iki Cyumweru dusoza

Muri iki Cyumweru turi gusoza, umugabane wa Afurika waranzwe n’ibintu bigiye bitandukanye bityo twifuje ko muri aya mafoto wamenya ibintu bikuru bikuru byawuranze.


1. Umunyanijeriya Oyindamola Kolawole, 26, yerekana ubuhanga bwe mu igororangingo i Lagos ku wa Gatandatu...


2. Aba bakobwa babiri na bo barerekana ubuhanga bwabo mu igororangingo


3. Ifeoma Amazobi, 22, uri imbere ni umwe mu bateguye iki gikorwa kigamije kwerekana impano mu igororangingo


4. Ku wa Kabiri i Lilongwe muri Malawi umwe mu bashyigikiye abatavugarumwe n’ubutegetsi arishimira ko urukiko rwatesheje agaciro gutinda amatora kwa Perezida Peter Mutharika...

5. Ku wa Gatatu, bamwe mu bagore bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi na bo bagaragaza ko bishimiye intsinzi


6. Ku wa Gatanu, umusore w’umuhanga mu gukaraga Moto arerekana ubuhanga bwe i Tripoli muri Libya...


7. Iyi foto yafashwe ku wa Kabiri i Tripoli abana bari gukina agapira


8. Umucuruzi arabara igifurumba cy’amafaranga i Mogadishu muri Somalia ku wa Gatatu tariki 05 z’uku kwezi


9. Ku wa Kabiri i Harare muri Zimbabwe umugore n’umwana we bageze kwa muganga baje kwivuza


10. I Pretoria muri Afurika y’Epfo ejo ku wa Kane ingabo zari ku karasisi mu kwakira Madamu Angela Merkel utegeka u Budage wari wasuye iki gihugu


11. Turangize n’uyu muntu, ku wa Kabiri warimo asoma ikinyamakuru cyo muri Kenya kivuga iby’ubutegetsi bwa Daniel Arap Moi, uherutse gupfa ku myaka 95

SRC: Amafoto ya AFP, EPA, PA na Reuters

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo