Mu kigo cya  APEKA Kabarondo abarimu baravugwaho guhohotera abanyeshuri bishingiye ku gitsina

Mu buhamya bwashyikirijwe UMUBAVU n’abagizweho n’ingaruka n’iki kibazo cyo guhohoterwa bishingiye ku gitsina bugaragaza ko ari ikibazo kigikomeje kandi kigoranye gushakira igisubizo.

Mu banyeshuri bagera kuri batanu twaganiriye tutari buvuge amazina kubw’umutekano wabo, babiri muri bo bashinja umuyobozi w’icyo kigo witwa Nkurunziza Gilbert kuba yarabahohoteye naho batatu muri bo bagashinja umwarimu wabo witwa Tuyizere Innocent.

Mu kiganiro kirambuye twagiranye n’aba banyeshuri bashinja ababarimu umwe muri bo yemeza ko n’ubwo agikomeje amasomo ye muri icyo kigo bidakuraho ko yahohotewe n’ umuyobozi we kuva mu mwaka wa 2016 ubwo yatangiraga kwiga muri icyo kigo ariko ngo akagerageza guharanira kugera ku musozo w’amasomo ye.

Yagize ati “nkigera mu kigo Nkurunziza Gilbert yarampamagaye mu biro bye aranganiriza, ambaza aho nigaga n’ibindi binyerekeyeho.

Musobanuri ye ibibazo twari dufite mu rugo arankurura anyegeka mu gituza cye nyuma atangira kunkora ku mabere no kubibero ambwira ko ndi mwiza”. Uyu mukobwa akomeza avuga ko yatewe ubwoba n’ibyabaye gusa umuyobozi amusaba kubifata nk’ibisanzwe. Ibi ngo ntibyarangiriye aho umunsi umwe uyu mukobwa yahaswe n’uyu Nkurunziza Gilbert ngo amufasha kurangiza ubwo yari agituye muri Kabarondo atarimukira I Kayonza.

Mu mwaka 2014, umwe mu banyeshuri nawe tutari buvuge amazina ye, yahohotewe n’umuyobozi w’ikigo uzwi nka Nkurunziza Gilbert bimuviramo no guhindura ikigo yerekeza kwiga ahandi yagize ati “bitangira yajyaga ampamagara tugahurira mu kigo akanganiriza, akananyitaho bihagije gusa rimwe yampamagaye iwe mu rugo ngenda nzi ko ari ibisanzwe azamura ibiganiro bitari byiza biganisha mu busambanyi arangije aranyegera ankuramo umupira atangira kunkora ku mabera, icyo gihe nari nkiri n’isugi byarangoye kuko ibyo yakoraga sinari nzi ibyo aribyo.”

Uyu mukobwa yongeraho ko yateye induru ubwo yabonaga umuyobozi we yatandukiriye bikabije ari nabwo yamusabaga gutuza ko ntakiri bumubeho. Ibi byatumye we n’abamwitagaho mu rugo bafata umwanzuro wo kumuhindurira ikigo.

Muri aba bakobwa uko ari babiri ntanumwe wigeze atanga ikirego kubera gutinya ko byabaviramo ikindi kibazo gikomeye.

Si uyu muyobozi gusa ushinjwa guhohotera abanyeshuri bishingiye ku gitsina hanashyirwa mu majwi umwarimu witwa Tuyisenge Innocent, aho mu buhamya twakiriye harimo n’abandi bana b’abakobwa bagera kuri batatu bavuga ko nabo bahohotewe n’umurezi wabo.

Mu baduhaye ubuhamya tutari buze gukoresha amazina yabo nyakuri ku mpamvu z’umutekano wabo bavuga ko byabagizeho ingaruka mu myigire yabo ngo n’ubwo bagerageje kubirwanya.

Winny yagize ati, “Njye yajyaga aza mu ishuri akansekera nyuma aza kumpamagara ari mu kiruhuko ambaza amakuru ndetse anansaba ko twakundana nkamubera inshuti mbona ni ibintu birebire mpita njugunya Simukadi nakoreshaga nsubiye ku ishuri ambaza impamvu navuye ku murongo nakoreshaga mubwira ko nataye Telephone. Njye mbibona nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko nabonaga nta bindi biganiro nakabaye ngirana n’umurezi wanjye”.

Fanny nawe twahinduriye izina yiga mu mwaka wa Gatandatu mu kigo cya APEKA Kabarondo avuga ko yarambiwe guhamagarwa bya hato na hato n’uyu murezi bituma nawe akuraho Telephone kuko yabonaga bimaze gufata indi ntera.

Yagize ati,” ubundi umuntu unyigisha nta bindi biganiro birenze twakagiranye sinzi aho yakuye nimero yanjye akanjya ampamagara turi mu biruhuko mbona bifashe indi ntera nkuraho Telephone yanjye.”

Anne nawe yiga mu wa Gatandatu mu buhamya bwe yagarutse cyane ku biganiro yaganirizwaga n’uyu mwarimu wamwigishaga biganira ku gushaka kumuhohotera bigatuma amwirinda.

Yagize ati, “njye nabonaga anganiriza bidasanzwe akaza akankura mu ishuri akanjyana hanze akambaza ngo amasomo aragenda ariko nyuma byaje gufata indi ntera kuko yampamagaraga no mu biruhuko.”

Ku ruhande rw’abashinjwa n’aba banyeshuri bavugako ibi ari bihuha bigamije kubangiriza amazina no gusebya ikigo cyabo.

Umuyobozi w’iki kigo yagize ati“abanyeshuri bashobora gukoreshwa n’undi muntu uwo ariwe wese bitewe n’inyungu abifitemo gusa uwaba afite ibinyetso yagana inzego z’ubugenzacyaha zikamufasha”.

Tuyizere Innocent we yemera kuba yaragiranye ibiganiro n’aba banyeshuri gusa akavuga ko kubavugisha haba bari mu kigo cyangwa hanze yacyo byaba byarabaga mu nyungu z’amasomo yabo no kugerageza kubitaho. “kubavugisha najyagambikora baba bari mu rugo cyangwa ku ishuri gusa nabavugishaga ibibafitiye inyungu kandi bijyanye n’amasomo”.

Ubuyobozi bwa Police bubinyujije mu muvugizi wayo CP Kabera John Bosco busaba abagizweho n’ingaruka n’iki kibazo gufata iyambere gukorana n’inzego bireba kugira ngo kiranduke burundu “abahohotewe bagombamba kureka umuco wo guceceka, bakazajya begera inzego bireba bagatanga amakuru, n’ ibigo by’ amashuri bigomba gushiraho uburyo bweruye buzajya bwifashisha mu gukumira iyi ngeso”.

Umuyobozi wa Transparence International asaba abayobozi b’ibigo na ba nyirabyo kugabanya guhishira abakekwaho n’ibi byaha ndetse no guhozaho mu bukangurambaga. “Abayobozi bakunda guhishira bagenzi babo mu gihe bakekwaho iki cyaha gusa bigomba gucika kuko bibangamira iperereza bigatuma iki cyaha kiyongera kandi kwigisha bigomba guhoraho”.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
JAZIR Kuya 27-11-2018

Muraho jye mbona abanyamakuru mutandukira kuko sinumva ukuntu muvuga ngo umuyobozi wishuri ya sambanyije umunyeshuri iwe Murugo KABARONDO kandi hari umugore na bana none se uwo munyeshuri yababwiyeko umudamu we yari yagiyehe ikindi byaba byiza mutangaje amazina yabo bana nkuko mwatangaje amazina ya barengwa atari byo harimo ibibazo .

JAZIR Kuya 27-11-2018

Muraho jye mbona abanyamakuru mutandukira kuko sinumva ukuntu muvuga ngo umuyobozi wishuri ya sambanyije umunyeshuri iwe Murugo KABARONDO kandi hari umugore na bana none se uwo munyeshuri yababwiyeko umudamu we yari yagiyehe ikindi byaba byiza mutangaje amazina yabo bana nkuko mwatangaje amazina ya barengwa atari byo harimo ibibazo .