Mu ishuri rimwe hagiye kujya higishamo abarimu babiri-REB

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda, REB kivuga ko mu rwego rwo guca ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, hari aho bagiye kujya bohereza abarimu babiri mu ishuri rimwe.

Ni nyuma yuko bahaye impamyabushobozi abarangije umwaka ushize mu mashuri y’inderabarezi zifite umwihariko wo gukorerwa mu Rwanda.

Hari kuri uyu wa 14 Mutarama 2019 mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro gikuru cya REB ahatangiwe izi mpamyabushobozi ku barangije umwaka wa Gatandatu mu nderabarezi.

Kuba izi mpamyabushobozi ubusanzwe zakorerwaga hanze y’u Rwanda zarakorewe mu Rwanda, byihutishije iboneka ryazo bityo abo barimu bashya bakaba bagiye guhita bazifashisha mu kwaka akazi.

Ni igikorwa cyakiranwe akanyamauneza n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko abarimu bari bake.

Ni kenshi ikibazo cy’ubucucike mu mashuri buterwa ahanini n’ibyumba bitaraba byinshi ku bigo bimwe na bimwe bigaragazwa nk’ibibangamiye uburezi bwiza, mu gihe ngo ibi byumba bihagije bitaraboneka, ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda, REB kizongera umubare w’abarimu aho amashuri azaba afitemo umubare ukabije w’abanyeshuri bazajya babaha abarimu babiri aho kuba umwe.

Dr Irenee Ndayambaje, umuyobozi mukuru wa REB akavuga ko hari n’ibindi bizahinduka mu burezi bw’amashuri abanza.

Abahawe impamyabushobozi barangije umwaka ushize mu mashuri y’inderabarezi bose hamwe ni 3859 baturuka mu bigo 16.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo