Mu buryo butangaje umugore yarokotse ikamyo yahonyoye imodoka ye-Amafoto

Mu bisa nk’igitangaza umugore w’imyaka 26 wo muri Afurika y’Epfo yarokotse impanuka ikomeye y’ikamyo yamugonze ikanahonyora imodoka ye nyuma yo kuyijya hejuru, gusa yakomeretse cyane.

Polisi ivuga ko umushoferi w’iyo kamyo yayiparitse nabi agiye gutora abana ku ishuri nyuma yikura aho yari yayiparitse ari bwo yahubiranye n’iyo modoka y’uwo mgore irayihonyora bikomeye kubw’amahirwe ntiyamwica nubwo yakomeretse bikomeye.

Uyu mugore witwa Opel Adam, yamaze hafi iminota 40 atarakurwa muri iyo modoka yari yapondekaye.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi ni bo bashoboye kumukuramo.

Bavuga ko uyo mugore yacitse ku icumu, ariko akaba yahise ajyanwa kwa muganga afite ibikomere byinshi birimo n’amagufwa yajanjaguritse nkuko BBC ibitangaza.

Abashinzwe ubutabazi bakora mu ishirahamwe rya Netcare 911 bari mu bashoboye gutabara muri iyo mpanuka yabaye ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri.


Uyu mugore yamaze hafi iminota 40 atarakurwa muri iyo modoka yari yapondekaye

Shawn Herbst umuvugizi wa Netcare 911, yabwiye BBC ati "Iyo kamyo yajanjaguritse n’imodoka ye. Kugira ngo tumukureyo, hari ibice bimwe by’iyo modoka twabanje kumena".

Polisi ivuga ko umushoferi w’iyo kamyo atavuzwe izina ariko arakorwaho iperereza ashinjwa uburangare.

Umuvugizi wa Polisi Sandra Janse van Rensburg yabwiye ikinyamakuru cyo muri Afrika y’Epfo ati "Agarutse kureba ikamyo ye, yasanze itakiri aho yayihagaritse".

"Ni bwo yabonye ko iyo kamyo yaguye igahita igonga imodoka ya Opel Adam".


Polisi ivuga ko umushoferi w’iyo kamyo yayihagaritse nabi agiye gutora abana ku ishuri maze ikivana aho yari iri

Ubuzima uyu musaza abayemo buteye agahinda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo