Mu baturage bimurwa ku nyungu rusange 29,4% bimurwa nta kintu bahawe

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (National Commission for Human Rights, NCHR) yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi yakoze hagati ya Werurwe na Kanama 2020 bujyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku bikorwa byo kwimura abantu kubera inyungu rusange, ubu bushakashatsi bwasanze ko 47,2% by’abaturage bimurwa kubera inyungu rusange bahabwa ingurane ikwiye mu gihe gikwiye,16,4% ntibayibone mu gihe gikwiye mu gihe 29,4% bo bimurwa nta kintu bahawe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2020, nibwo ubu bushakashatsi bwamurikiwe abanyamakuru, NCHR ivuga ko yabukoze nyuma yo kubona ko mu Rwanda hakigaragara abaturage bavuga ko uburenganzira bwabo butubahirijwe mu bikorwa byo kubimura kubw’inyungu rusange hashingiwe ku birego yakiriye mu myaka itandukanye byiganjemo iby’abaturage bavuga ko batahawe ingurane ndetse hashingiwe ku bigaragazwa n’izindi nzego.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu Turwere 15 ari two Nyamasheke, Karongi, Rubavu, Musanze, Burera, Gicumbi, Nyagatare, Rwamagana, Bugesera, Kicukiro, Gasabo, Muhanga, Nyanza, Nyamagabe na Huye. Habajijwe abantu bo mu ngo zimuwe ku bw’inyungu rusange 1037 n’abantu 57 batanga serivisi zijyanye no kwimura abantu ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange mu bigo bya Leta bitandukanye ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Buvuga ko 47,2% by’abaturage bimurwa kubera inyungu rusange bahabwa ingurane ikwiye mu gihe gikwiye,16,4% ntibayibone mu gihe gikwiye, naho 29,4% bo bakimurwa nta kintu bahawe.

Bwerekanye kandi ko abaturage 85,8% bamenyeshwa amakuru ajyanye n’ibikorwa bizashyirwa ahagomba kwimurwa abantu, mu gihe 14,2% batabimenyeshwa.

Ku bw’ibyo, Komisiyo yasanze kutubahiriza uburenganzira bwo guhabwa indishyi kandi mu gihe gikwiye bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage kuko baba barakuwwe mu mitungo yabo.

Komisiyo igasanga abimura abaturage ku bw’inyungu rusange bakwiye kubahiriza amategeko abigenga ndetse bakanishyura ibirarane by’indishyi babereyemo abaturage bimuwe ariko ntibahabwe indishyi.

Komisiyo yasabye kandi abakora igenagaciro ry’imitungo y’abaturage kujya babijyanisha n’igihe hashingirwa ku biciro biri ku isoko nkuko biteganywa mu itegeko.

Abanyamakuru bashatse kumenya niba nyuma yo gukora ubushakashatsi birangiriye aho nta kindi bagiye kubikoraho, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Madamu Mukasine Marie Claire, avuga ko babishyikiriza inzego bireba kandi zikababwira icyo ziri kubikoraho.

Iyo bibaye ngombwa ngo banasaba izi nzego mu gihe runaka. Avuga ko ubu bushakashatsi bufasha mu kugaragaza ikibazo no gusaba ko gikemuka.

Ngo na nyuma barakurikirana bakamenya niba byarashyizwe mu bikorwa, ati "Iyo tumaze gushyikiriza imyanzuro inzego dukurikirana uburyo yashyizwe mu bikorwa, icyo na cyo ni ikintu gikomeye cyane dukora kugira ngo tumenye ko hari intambwe irimo guterwa".

Mu gihe izi nzego zitabishyizwe mu bikorwa, Perezida wa NCHR, ati "Iyo batabishyize mu bikorwa twababwiye yuko dyuite izindi nzego zishobora kugira icyo zibikoraho kubera yuko nta muntu uri hejuru y’amategeko mu gihugu cyacu, niba tuganiriye n’inzego zikatwemerera gushyira ibintu mu bikorwa cyangwa se ntizibishyire mu bikorwa icyo gihe tubishyira muri raporo noneho y’umwaka dushyikiriza urundi rwego Inteko Ishinga Amategeko na yo igakora umurimo wayo kugira ngo aho twagarukirije na bo bakomeze".

Ibibazo by’abaturage bagiye bimurwa ntibahabwe ingurane ikwiye byibonekeje cyane muri uyu mwaka wa 2020 nyuma yuko iteganyagihe rigaragaje ko hazagwa imvura nyinshi, gusa abagiye bimurwa ubuyobozi buvuga ko buri kubakiza ibiza kimwe n’abari batuye ahiswe mu bishanga no mu Manegeka, abaturage ntibabivugagaho rumwe n’ubuyobozi aho bavugaga ko bari kunyagwa imitungo yabo hitwajwe ibiza mu gihe nta n’ingurane ikwiye ababariwe bahawe.

Urugero ni nk’abaturatge bari batuye mu Mudugudu w’Iriba mu Kagali ka Kagina mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro basenyewe muri gahunda y’Umujyi wa Kigali wise iyo kubarinda kwibasirwa n’ibiza.

Mu kwezi kwa Karindwi bamwe muri aba baturage babwiye UMUBAVU ko bashaririwe n’ubuzima kuko ngo n’amasezerano bagiranye n’ubuyobozi nko kubakodeshereza aho kuba mu gihe batarahabwa ingurane atubahirizwa, icyo gihe basabaga Perezida Kagame kubafasha bakabona uburyo bwo kubaho no kubona amafaranga yo kwishyura inzu.

UMVA IKIGANIRO ABA BATURAGE BAGIRANYE N’UMUBAVU MURI IYI NKURU:

Umwe yagize ati "Jyewe icyo nsaba kugeza ubungubu, niba batarabona ingurane yo kuba bampa kugira ngo mbone aho mba, nibabe bampa amafaranga yo kwishyura inzu nkodesha".

Undi UMUBAVU wabajije icyo ubuyobozi bubabwira iyo babwegereye, yagize ati "Baratubwira ngo nitugende ngo tuzasubire aho twavutse, nkavuga nti ’ese aho twavutse ko n’umunani wanjye nawugurishije nkaza nkakoresha inzu n’igipangu, ndasubira i Butare ndajyayo ndakurayo iki ko nta n’abantu bakihaba bose bagiye mu Midugudu kandi umunani wanjye narawugurishije ".

Uyu mu gahinda kenshi n’amarira icyo gihe yasabaga atakambira Perezida Kagame kubafasha bakabona aho baba akanavuga ko atizeye niba ibi bintu yaba abizi.

Ati "Ariko jye icyo nisabira Leta, nzi ko ari umubyeyi, nzi ko Perezida wacu adukunda ntabwo yaduheba ngo tube indara, tube inzererezi tube mayibobo, turasaaaba kugira ngo aduhe aho kuba, aduhe aho kuba kuko twari twariteganyirije tudasabiriza, twebwe twanavuze ko atabizi (avuga Perezida Kagame)".

Aba baturage bari batuye muri aka Kagali bahurizaga ku kuba imibereho yabo ibagoye mu gihe ngo bari bafite amakuru ko abo bahuje ikibazo bo mu yindi Mirenge bafite amakuru ko bafashwa.

Umwe ati "Hari abandi bishyurirwa kandi bakishyurirwa n’ushinzwe imibereho mu Murenge, hari bo nzi bayahabwa, aho dutuye iwacu mu Murenge wa Kicukiro hari abo barihira baracaguye abo bishyurira".

Yakomeje ati "No muri Gasabo mu Mudugudu w’Izuba barihirwa bo se bahera ku murongo kandi badusenyeye ku itariki zikurikiranye, babasenyeye ari ku Cyumweru twe badusenyera ari ku wa Mbere ariko abantu babo barabahuza bati ’igihe mutarabona ingurane’ mubona aho kuba".

Uretse aba baturage bo muri Kicukiro bavuga ko bategereje ingurane ikwiriye y’imitungo yabo bagaheba, hari n’ikibazo cy’abaturage bari batuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Nyarutarama mu Mudugudu wa Kangondo ya II hazwi cyane nka ’Bannyahe’ na bo basenyewe amazu n’Umujyi wa Kigali uvuga ko uri kubarinda ibiza, ubu na bo bakaba bakomeje gutabaza inzego zose kuko badahabwa ingurane y’imitungo yabo kandi no mu gihe itaraboneka ntibafashwe kubona aho baba bacumbikiye imiryango yabo.

Ku wa 26 Kanama 2020, UMUBAVU wakoze inkuru y’aba baturage ba Kangondo ya II aho bari bakoze igisa nk’imyigaragambyo bakajya gukambika amahema mu matongo y’ahahoze amazu yabo, bavuga ko barambiwe gusiragizwa n’ubuyobozi.

Kanda hano urebe inkuru irambuye y’amashusho

Umwe yagize ati "Nkuko mubona turi hano duhari kubw’uko tubabaye ntabwo twishimye kubw’imitungo yacu itarahawe agaciro, tumaze imyaka igera kuri itatu bisa nkaho twambuwe imitungo yacu".

Uyu yavuze kandi ko uretse n’ingurane ikwiriye imitungo yabo, n’ayo gukodesha aho kuba batuje imiryango yabo bayaheruka mu mezi atanu, ati "Ingurane ikwiriye ntabwo twayibonye n’ubukode ntabwo twabonye tumaze amezi atanu ntayo bigese baduha".

Kuri iki kibazo n’ubundi gisanzwe kizwi cyane n’inzego zitandukanye ariko ntizigikemure, ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bubinyujije kuri Twitter bwasubije uwavugaga ko aba baturage ba Kangondo ya II batangiye gutera amahema ko bukizi kandi burimo kugishakira igisubizo kirambye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kuri Twitter bwagize buti "Iki kibazo Ubuyobozi bw’Akarere burakizi kandi burimo kugishakira igisubizo kirambye n’amafaranga y’ubukode abayemerewe bakaba baratanze ibisabwa bagiye kuyahabwa nk’uko n’ubundi na mbere hose bayahabwaga".

Gusa benshi mu babonye iki gisubizo cy’Akarere ka Gasabo kuri iki kibazo, bagaragaje ko batumva uburyo ikibazo kimaze igihe kingana gutya kitarakemurwa, icyo banahereyeho bakemanga ibyo aka Karere kasubije aba baturage.

UMVA ABATURAGE BA NYARUTARAMA AHAZWI NKA ’BANNYAHE’ UBWO BABWIRAGA UMUBAVU KO BAGIYE GUKAMBIKA AMAHEMA MU MATONGO Y’AHAHOZE AMAZU YABO YASENYWE KUKO BARAMBIWE GUSIRAGIZWA N’UBUYOBOZI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo