Mu bantu 50 bafite COVID-19 mu Rwanda, 21 ngo bavuye i Dubai

Kugeza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2020, mu Rwanda harabarurwa abantu 50 bamaze kwandura icyorezo cya COVID-19, 88% muri bo baje bavuye mu mahanga, 21 muri abo 50 binjiye mu Rwanda bavuye i Dubai, 17 muri aba 21 babonetse mu minsi ine(4) ishize.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije yatangarije Televiziyo y’u Rwanda ko atekereza ko ibi biterwa n’imiterere ya Dubai.

Bwana Ngamije yagize ati "Hariya ni isoko mpuzamahanga, isi yose iza kuhahahira no kuhagurisha ibintu, Abanyarwanda bariyo benshi bari mu bucuruzi bityo bafite ibyago byo guhura n’abantu bashobora kuba banduye".

Abandi bagaragaye banduye iyi ndwara mu Rwanda bavuye mu Ubuhinde, Sudaniy’Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Fiji, u Bwongereza, u Buholandi, u Bubiligi, Suwedi, Qatar na Kenya.

Bwana Ngamije avuga ko ingamba zafashwe zatumye hari abanyarwanda benshi bahitamo kugaruka mu gihugu, harimo n’abavuye i Dubai.

Ati "Igihe cyarageze cyo gufunga ingendo z’abantu mu ndege, bahitamo gutaha, bazira icya rimwe bituma rero tubasuzuma ari benshi icya rimwe, ntagitangaje ko usanga muri iyo mibare harimo benshi banduye".

Umujyi wa Dubai uri mu gihugu cya Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu, igihugu ubu gifite abarwayi ba Covid-19 barenga 330.

Mu cyumweru gitaha bazarekura abakize

Bwana Ngamije avuga ko mu barwayi b’iki cyorezo bari mu Rwanda abenshi bari hagati y’imyaka 20 na 45, gusa harimo n’abo munsi y’imyaka 10 na bacye barengeje imyaka 60.

Yemeje ko nyuma yo kubasuzuma no kubakorera ibindi bisabwa, mu cyumewru gitaha hari abarwayi bazarekurwa bakize iyi ndwara, ntiyatangaje umubare wabo.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zikomeye zo guhangana n’iki cyorezo, harimo gukumira ubwandu bushya, gushakisha abahuye n’abanduye bakitabwaho no kwita ku banduye.

Abanduye iyi ndwara bakurikiranirwa mu kato aho bashobora kuvugana n’imiryango yabo kuri Telephone ikabona amakuru yose kuri bo nk’uko abivuga.

U Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe aho ubuzima busanzwe mu gihugu bwahagaritswe mu byumweru bibiri, abantu bagategekwa kuguma mu ngo zabo, hasohoka abagiye gukora ibya ngombwa cyane gusa.


Abantu 21 babonetseho iyi ndwara bavuye i Dubai 17 muri bo babonetse mu minsi 4 ishize

Ubusesenguzi bw’umunyamakuru ku bitekerezo byatanzwe na Bamporiki Edouard na Olivier Nduhungirehe bavuga ko ADEPR itari ikwiriye guturisha muri iki gihe Isi n’u Rwanda bahanganye n’icyorezo cya COVID-19:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo