Mu Rwanda imvura iri kugwa, iri kwangiza ibintu byinshi no gutwara ubuzima bw’abantu

Abagera kuri 15 ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe n’imvura yaguye ari nyinshi ku wa 5 igateza imyuzure henshi mu gihugu. Nkuko bitangazwa na Minisitiri ushinwe Ibiza.

Izi mfu zaje nyuma yaho ikigo gishinzwe iteganyagihe, cyari cyatangaje ko iteganyagihe ryerekana ko kuri uriya munsi wo ku wa Gatanu ko hazagwa imvura yiganjemo umuyaga mwinshi ndetse n’inkuba.

Mu bagezweho n’ingaruka z’imvura nyinshi harimo umumotari wagwiriwe n’igiti n’abandi batatu batwawe n’amazi. Yongeyeho ko abagera kuri 50 amazu yabo yasenywe n’iyo mvura.

Kubera iyo mvura nyinshi imirima yararengewe n’amazu arasenyuka. Minisitiri yakomeje avuga ko bagikora igenzura ngo bamenye umubare w’ibyangiritse.

Mu rwego rwo kwirinda imfu za hato na hato, abanyarwanda barashikarizwa kubaka hakurikijwe amategeko y’imyubakire no kwimuka ahateza impanuka (High-Risk Zones).

Akomeza agira inama abatuye ahashobora guteza impanuka (High-Risk Zones), ko muri iki gihe cy’imvura ko baba bashatse aho bacumbika mu rwego rwo kwirinda ibiza.

Gusa bamwe mu bahatuye bavuga ko nta bushobazi bafite bwo kwimuka, bakaba basaba Leta ko yabaha ubufasha.

Ushinzwe ikigo cy’iteganyagihe agira inama abaturage ko bagomba kumva icyo batangaje no kutugama munsi y’ibiti.

Akomeza agira inama bafite ibinyabiziga ko mu gihe imvura ari nyinshi babiparika mu rwego rwo kwirinda gutwarwa n’amazi.

Yasoje avuga ko iyi mvura hateganyijwe ko izagwa kugeza mu mpera z’iki cyumweru.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo