Mu Rwanda hatangiye ubuvugizi bugamije guteza imbere abagore bakora ubuhinzi

Nyuma yaho bigaragaye ko nta gahunda zihamye zigamije kuzamura umugore ukora ubuhinzi muri Africa ,ubu impuguke zitandukanye zifite aho zihuriye n’iterambere ry’abaturage ,zatangiye ibiganiro bigamije kurebera uburyo ibihugu bya Africa byashyiraho gahunda zihamye zigamije kuzamura Abanyafurika-kazi bari mu ngeri y’ubuhinzi,hagamijwe kugera kuntego z’iterambere rirambye SDGs.

Ibi biganiro by’iminsi ibiri byatangiye kuri uyu wa 11 Nzeri 2018,bihuje abagera ku 160 baturutse mu nzego za Leta ,abikorera ,imiryango itari iya Leta ,abayobozi b’amakoperative y’abagore bakora ubuhinzi n’abashakashatsi.

Barigira hamwe uburyo bahuza imbaraga bagakorera ubuvugizi umugore ukora ubuhinzi kugirango yongererwe ubushobozi hagamijwe guhindura imibereho ye ,iy’umuryango we,n’iy’igihugu muri rusange.

Ibi biganiro byateguwe n’umuryango Action Aid Rwanda kubufatanye na Banki y’Abarabu isura amajyambere (BADEA) ,n’umuryango nyafurika ugamije kongerera abaturage ubushobozi (ACBF).

Umuyobozi w’umuryango Action Aid Rwanda ,madame Josephine Uwamaliya yavuze ko nta cyagerwaho mugihe umugore yaba asigajwe inyuma muri gahunda zigamije iterambere. Ati “Umugore aramutse asigajwe inyuma ,nta kintu gishobora kugerwaho yaba mu gihe cy’ubu no mugihe kiri imbere”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ACBF Prof.Emmanuel Nnadozie yavuze ko kuba habayeho guhura kwimiryango isanzwe ikora ubuvugizi ,bizatuma icyerekezo cy’iterambere 2063 Afurika yihaye kigerwaho ,bigizwemo uruhare n’abanyafurika ubwabo ,byumwihako Abagore n’urubyiruko bayo.

Abari muri ibi biganiro basabye ko ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi yonegerwa kandi ibitekerezo by’abagore bakora ubuhinzi bikitabwaho bihagije.

U Rwanda ruvuga ko hari byinshi rukora mu kuzamura ubuhinzi n’abahinzi muri rusange ariko ngo haracyari byinshi byo gukorwa.

Usibye kongerera ubushobozi Abagore bakora ubuhinzi ,hari ibindi ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita kubiribwa FAO riherutse gusaba u Rwanda ubwo hagaragazwa uko ibihugu bya Afurika bikurikirana mu ishyirwa mubikorwa rya gahunda ziterambere rirambye.

Mubyo u Rwanda rwasabwe harimo gukora ubuhinzi neza bikajyana no gufata neza n’ibidukikije, no gukoresha neza ifumbire mvaruganda hashyirwamo ifumbire y’imborera, kugira ngo ubuhinzi bugire uruhare mu iterambere rirambye bifitiye akamaro ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange.

Daniel Hakizimana

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo