Opozisiyo mu Rwanda imaze gutera intambwe nziza ariko itangazamakuru ryo ni ryari naryo rizatera iyo ntambwe?

Mu Rwanda hari hashize igihe abantu bavuga ko nta opozisiyo ihaba ndetse ko abanyapolitike bafungwa cyane ariko uyu mwaka abavugaga ko nta opozisiyo nabavugaga ko abanyapolitike bafungwa ubanza ubu batazongera kubivuga.

Ahubwo icyo nasaba abo bantu nuko bavugira itangazamakuru ryigenga naryo rigafungurwa rigakora abarikora bagatera imbere tugatangira kubona ibinyamakuru ku isoko ndetse ibitangazamakuru bigatangira guhemba abanyamakuru n’abakozi bose barikoramo.

Nyuma yo gufungura Ingabire Victoire na Mihigo hakiyongeraho gufungura Diane Rwigara na nyina Adeline numvise abantu batandukanye bashima ko Leta yagize igitekerezo kiza cyo gufungura abanyapolitike.

Nanjye mbona bitaduheshaga isura nziza hanze ariko ubu bigaragara ko ari intambwe nziza muri politike y’uRwanda tutitaye ku bindi wenda byihishe inyuma yifungurwa ryabo.

Gufungura Ingabire Victoire na Kizito Mihigo ,Diane Rwigara na nyina Adeline hakiyongeraho kuba Frank Habineza wa Green Party na Mukabunani Christine wa PS Imberakuri baragiye mu Nteko ishingamategeko y’uRwanda bwa mbere ibyo njye mbona ari intambwe ikomeye abanyapolitike bakwiye kwishimira.

JPEG - 73.3 kb

Bamwe mu bacuruza ibinyamakuru i Kigali

Njye nkurikije uko nabibonaga mbona ari intambwe nziza cyane ku ruhande rwa politike mu Rwanda ariko nkasigara nibaza ko ibyo byerekana Demokarasi mu gihugu kandi n’itangazamakuru ryigenga mu Rwanda ko rimaze imyaka myinshi bivugwa ko nta bwisanzure ,nta mikoro ,nta bushobozi ryo n’inde uzarivuganira na ryo tukabona impinduka zigaragaza ko naryo ryakomorewe natwe abarikora tukabyishimira?.

Iyo urebye uburyo abakora itangazamakuru mu Rwanda babayeho biteye agahinda kuko njye mbona barikunda cyane bikabije kuko bakabaye bararivuyemo ahubwo kubera kurikunda usanga bavuga ngo wenda buzacya byahindutse natwe dukore itangazamakuru ryunguka tubeho neza nk’abandi.

JPEG - 134.9 kb

Abanyapolitike Me Ntaganda Bernard ,Diane Rwigara na nyina Adeline na Ingabire Victoire

N’ubwo ryapyinagajwe ariko hari abaryungukiyemo cyane kuko usanga hari abakora imishinga yo guhugura abanyamakuru bo bakungukamo akayabo ariko umunyamakuru agahabwa ubusabusa ibyo nakwita intica n’ikize.

Usanga ibigo bitandukanye n’abantu batandukanye ari amahugurwa bategura guhugura abanyamakuru kandi nababikora bakishyiriramo abo bashatse ndetse bakabahugura ibyo bishakiye batabanje no gukora ubushakashatsi kumenya ibyo abanyamakuru bakeneye guhugurwamo ariko kubera ryabaye inzira ya buri umwe ubishatse bikorera ibyo bashatse kuko nta muntu uzakurikirana ngo amenye impamvu yayo mahugurwa cyangwa niba ayo mahugurwa hari icyo amariye abanyamakuru cyangwa uwayateguye yari agamije iki?.

Njye mbona n’abaza mu itangazamakuru ubu baza bakurikiye utwo dufaranga tudafite icyo tumaze babashukisha aho bakabaye bavuga bati reka tuganire na banyiri bitangazamakuru twumve icyo twabafasha kugirango imbogamizi bafite zigabanuke kuko ntizashira umunsi umwe cyangwa umwaka umwe kuko zabaye nyinshi cyane bitewe n’imyaka itangazamakuru ryigenga rimaze mu bibazo bitandukanye.

Njye mbona ntacyo bimaze kujyana umunyamakuru mu mahugurwa udashobora kumubaza inkuru 10 mu kwezi ngo azikwereke ,mbona utegura amahugurwa yakabanje akamenya icyo abanyamakuru bakeneye guhugurwaho atari ukwicara ugategura umushinga wawe kubera ko ufite mwene wanyu cyangwa ishuti yawe izagufasha kugera ku mafaranga ugatangira ugahamagara abo ushaka ukabashorera ukabajyana mu Ntara mu mahugurwa bamwe wanatumiye ku munota wa nyuma ukabasimbuza inshuti zawe nta mpamvu.

Mbona inzego zishinzwe itangazamakuru mu Rwanda kuko ari nyinshi ko zikwiye kwicara zikisuzuma niba ibyo zishinzwe gukora zibikora neza ,muri izo nzego harimo MHC (Media High Council)iyi yo ihora mu mahugurwa gusa nta kindi kandi ntibabaze abanyamakuru ibyo bakeneye guhugurwamo ndetse ukibaza niba abakozi ba MHC bafite ubushobozi bwo guhugura abanyamakuru kuko iyo bajyanye abanyamakuru mu Ntara zitandukanye usanga buri tsinda ry’abanyamakuru riyobowe n’umukozi wa MHC ariko ukibaza uwo mukozi afite ubuhe bumenye bwo guhugura abanyamakuru?ese yahuguweho ku bijyanye no guhugura abanyamakuru?n’ibyinshi umuntu yavuga ariko tuzabicukumbura tubikoremo inkuru irambuye.

Hari izindi nzego nka RGB ,ARJ ,RMC ,MINALOC,Perezidansi n’izindi nyinshi zikwiye kureba uburyo itangazamakuru ritera intambwe y’iterambere rijyanye n’igihe tugezemo nkuko muri politike byagenze kandi ndumva biri mu murongo mwiza utabangamiye Leta n’itangazamakuru byashoboka.

Iki n’igitekerezo cyanjye simvuze ko uko byumva ari ihame cyangwa ubisoma abifata nk’ukuri ahubwo njye uko niko byumva bitabujije ko hari uwabyumva kimwe nka njye cyangwa hakaba hari undi ubyumva ukundi byose biremewe kandi byose birashoboka.

Icyo ngamije ni uko natwe abakora itangazamakuru tutishimiye uburyo ribayeho kandi tubona hari izindi nzira nyinshi twakoresha tugatera imbere ndetse n’abanyamahanga bakarekeraho guhora bavuga ko nta bwisanzure bw’itngazamakuru buba mu Rwanda.

Source umusingi.org

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
ndutiye Kuya 9-10-2018

uwagutumye gushima umubwire uti nabikoze nezaa hhhhhh ibyowanditse utabasha kubisobanura nudafite gutekereza imbere gato cg aho byaturutse biriya birigukorwa. ariko biragenda bitanga agahenge bigabanya pressure kubo bireba
.ariko gake gake bizoza. nubwo birikure