Mu Rwanda hagiye kugwa imvura idasanzwe izateza  imyuzure n’inkangu

Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda kimaze gusohora itangazo riburira abaturarwanda ko kuva ku italiki ya 09 kugeza kuya 13 Ukwakira 2018, hateganyijwe imvura nyinshi iri ku kigero cya milimetero hagati ya 20 na 30 ku munsi irimo n’umuyaga mu Rwanda.

Iyi mvura iteganyijwe ishobora gutera imyuzure n’inkangu cyane cyane mu turere dukunda kwibasirwa n’ibi biza aritwo: Musanze, Gicumbi, Gakenke na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru; Nyabihu, Rubavu , Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse n’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Bitewe n’uko turi mu gihe cy’imvura, biragaragara ko imvura irimo imiyaga n’inkuba izajya ikunda kuboneka muri ibi bihe by’imvura bityo abanyarwanda abakaba basabwa kwitwararika bakurikiza inama bazajya bagezwaho n’ababishinzwe mu nzego zitandukanye.
umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo