Mu Rwanda bagiye kwimura abanyeshuri batatsinze//Bigiye kuba amateka

Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze byamenyerewe nka “promotion automatique/automatic promotion”, aho kuri ubu umwarimu uzagerageza kubikora azajya abiryozwa.

Guhagarika uwo muco byatangiye gushyirwamo ingufu nyuma y’Umwiherero wa 17 w’Abayobozi wabaye tariki ya 16 -19 Gashyantare 2020, wanzuye “guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi.”

Minisiteri y’Uburezi yahise iha amabwirizaibigo by’amashuri ko mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza, umwana agomba kwimurwa ari uko azi gusoma neza, kwandika no kubara hashingiwe ku biteganywa n’integanyanyigisho zo muri icyo kigero k’imyigire n’imyigishirize.

Mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza, gusibiza abanyeshuri bisigaye bikorwa n’akanama gashinzwe gusibiza, kwimura no kwirukana gashingiye kuri raporo yatanzwe n’umwarimu.

Mu gihe umunyeshuri asibiye, urwego rwafashe icyo kemezo, rugaragaza impamvu kandi rugafata ingamba zihamye zatuma arushaho gukora neza mu mwaka w’amashuri ukurikiraho.

Muri icyo kiciro, umwana yirukanwa ari uko afite imyitwarire mibi itatuma akomeza kwigana n’abandi.

Mu kiciro cya kabiri cy’amashuri abanza, mu gihe umunyeshuri arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ntashobore gutsinda ikizamini cya Leta, ahabwa amahirwe yo gusibira kugira ngo azashobore gukora neza mu mwaka ukurikira.

Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu, yatangaje ko guhagarika uwo muco byitezweho kuzamura imyigire y’umunyeshuri n’ireme ry’uburezi muri rusange.

Yakomeje agira ati: “Niba mwarimu afite ishuri abasha gucunga neza, afite n’ibikoresho bya ngombwa ni gute yasobanura uburyo yimuye umunyeshuri nta bumenyi afite? Bizaba ngombwa ko umwarimu wabikoze abazwa impamvu umunyeshuri yimurwa nta bumenyi buhagije afite.”

Nta banyeshuri bazongera kwicara bacucitse mu bigo by’amashuri

Imyaka 19 ishize, “promotion automatique” yakijije bimwe yangiza ibindi

Gahunda yo kwimura abanyeshuri mu buryo bwa rusange yemejwe mu mwaka wa 2001 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yageragezaga guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri, hagamijwe kwimakaza gahunda y’uburezi kuri bose.

Mu myaka igera kuri 19 ishize, hari bimwe mu byo iyo gahunda yafashije kuko umubare w’abata ishuri waragabanyutse cyane, hasigara ikibazo cy’uko abana benshi bagiye bavugwaho kuba barangiza n’amashuri abanza bakemererwa kwiga ayisumbuye badafite ubumenyi buhagije, bityo ireme ry’uburezi rihazaharira.

Minisitiri Dr. Uwamariya yatangaje ko ibyumba by’amashuri 22,505 byatangijwe kubakwa ku mugaragaro mu Gihugu hose ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2020, bigiye gufasha mu kugabanya umubare w’abanyeshuri umwarimu ashinzwe gukurikirana, bihe abanyeshuri amahirwe yo kubona ubumenyi buhagije.

Ibyo byumba by’amashuri bizajyanirana no kwinjiza mu mwuga abarimu bashya 29,000 bazatangirana n’itangira ry’umwaka w’amashuri muri Nzeri 2020.

Amashuri mu Rwanda azatangirana abarimu bashya 29,000
Minisitiri Dr. Uwamariya yagize ati: “Ubundi twateganyaga kubaka ibyumba by’amashuri 22,000 mu myaka ibiri, ariko ubu bigomba kuba byuzuye mu mezi make mbere y’uko amashuri yongera gutangira muri Nzeri.”

Uwamariya yakomeje avuga ko uko abanyeshuri bazaba bake mu ishuri ari na ko abarimu bazaba bashobora gukurikirana imyigire ya buri munyeshuri, ndetse bikanoroha gufasha abagifite ibibazo bituma batajyana n’abandimu masomo.

Biteganyijwe ko nibura buri cyumba k’ishuri ribanza kizaba kirimo intebe 23 zicayeho abanyeshuri batarenze 40, mu gihe hari n’ibyumba byagiye bigaragaramo ubucucike bukabije bubarirwa hagati y’abanyeshuri 75-100, cyane cyane mu turere tubamo ibigo by’amashuri bikeya.

Amabwiriza y’uburezi ku rwego mpuzamahanga ateganya ko nta cyumba k’ishuri gikwiye kurenza abanyeshuri bari hagari ya 45 na 50, mu rwego rwo korohereza mwarimu kubonera buri munyeshuri umwanya n’igihe gihagije mu bijyanye no gukurikirana imyigire ye.

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko yamaze gukorana amasezerano n’amwe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) yo gukora intebe 517,500 ziyongra ku zari zisanzwe, zikaba zirimo n’izizashyirwa mu byumba by’amashuri bishya.

Source;IMVAHO NSHYA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo