Iposita ntabwo yavuyeho irakora ikunguka-Kayitare Celestin

Kuri uyu wa 09 Ukwakira 2019, mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’Iposita ubuyobozi bwayo butangaza ko nubwo batagikora cyane, nko hambere aho bajyaniraga abantu ubutumwa bwo mu nyandiko batafunze imiryango.

Ni umunsi wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 50 uyu muryango w’amaposita umaze ugiyeho.

Mu myaka yo hambere Iposita yari izwiho cyane kohereza inyandiko, kuri ubu hakaba haraje ikoranabuhanga ryoroshya iyo uko koherezanya ubutumwa, hakaba hari abibwira ko iposita itagikora.

Umwe mu bagikoresha Iposita muri iki gihe witwa Pasiteri Kwizera Jean Baptiste, we asanga Iposita imikorere yarahindutse kuko isigaye ikora cyane mu bijyanye no kohereza imizigo

Yagize ati "Mbere yibandaga mu kohereza ubutumwa bwanditse mu mpapuro. Ariko ubu mbona yohereza imizigo, mudasobwa, n’ibindi…..”

Umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe amaposita mu Rwanda Kayitare Celestin avuga ko iposita itavuyeho, kdi ko no kohereza inyandiko bitavuyeho n’ubwo bitari nka mbere.

JPEG - 35.6 kb
Umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe amaposita mu Rwanda Kayitare Celestin

Yagize ati ”Ikoranabunga ryaraje, abantu bagira aimpungenge ko izahita ivaho, hari n’abatzi ko itakiriho. Gusa si ko biri, Iposita ntabwo yavuyeho, turakora tukunguka, nanababwira ko turi mu bigo 2 bya leta byonyine bikora byunguka buri mwaka.”

Akomeza avuga ko ubu bahinduye imikorere cyane, kuko ngo ugereranyije na mbere ubu aribwo ubutumwa batanga busigaye bwihuta.

Uburyo bwo kohererezanya ubutumwa mu buryo bw’iposita bwatangiye gukoreshwa ku isi mwaka wa 1874, hanyuma umuryango w’Iposita ku Isi ushingwa mu 1969 ukaba ugizwe n’ibihugu 192 kugeza magingo aya. U Rwanda rukaba rwarinjiye muri iri huriro mpuzamahanga ry’amaposita ku isi, mu mwaka wa 1963.






Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo