Mu Rwanda: Imodoka ikoresha amashanyarazi

Kuri uyu wa kabiri, nibwo uruganda ruteranyiriza imodoka mu Rwanda rwashyize ku mugararagaro imodoka nshya ikoresha amashanyarazi, Minisitiri w’intebe Dr Eduard Ngirente, muri uyu muhango akaba yakanguriye inganda zikorera mu gihugu, guharanira kurushaho kubungabunga ibidukikije mu byo bakora.

Ngirente yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba mu kubungabunga ikirere, rugabanya ibyuka byanduye, harimo ibituruka ku binyabiziga.

Yavuze ko kandi muri gahunda zihari, harimo kubaka umujyi ucyeye( smart green city), no koroshya ingendo.

The e-Golf, Volkswagen’s imdoka ya 1 ikoresha amashanyarazi muri Afurika
Iyi modoka iri mu bwoko bwa e-Golf, ikaba ifite umwihariko wo kuba idakoresha esanse,ahubwo ikoresha amashanyarazi.

Ifite ubushobozi bwo kuba yagenda ibirometero bigera kuri 230 kuva imaze kucagingwa.

Kugeza ubu uruganda rumaze gusohora imodoka zigera kuri 4, ndetse na sitasiyo izicaginga 1 iherere ye ku ruganda mu cyicaro cy’inganda i Masoro.
Uruganda rufite gahunda yo gukora imodoka zigera kuri 50 ndetse na sitasiyo zizicaginga zigera kuri 15.

Thomas Schäfer uhagarariye Volkswagen’s muri Afurika y’Epfo, yavuze ko iki ari igisubizo ku ba Nyarwanda ndetse ni isi yose, mu ku bungabunga ibidukikije.
Michaella Rugwizangoga, uhagarariye Volkswagen’s mu Rwanda, yavuze ko batangiye guhugura abashoferi no kwigisha gukanika izi modoka zikoreshwa amashanyarazi.
Volkswagen’s yatangiye gukorera mu Rwanda kuva muri Kamena 2018. Bakaba baratangaje ko intego yabo ari kuzajya rusohora imodoka 1000 mu mwaka.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo