Mu Burusiya bari gutora ku mavugurura ya Putin ku Itegeko Nshinga

Abarusiya batangiye amatora ku mavugurura ku Itegeko Nshinga ashobora gutuma Perezida Vladimir Putin ategeka izindi manda ebyiri.

Itora nyirizina riteganyijwe kuba ku itariki ya mbere y’ukwezi gutaha kwa Karindwi, ariko abategetsi bavuga ko bafunguye ibiro by’itora icyumweru kimwe mbere yaho mu kwirinda ko hazaba abantu benshi bahurira ku biro by’itora muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus.

Alexei Navalny, impirimbanyi itavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko izo mpinduka zizatuma Bwana Putin aba "Perezida ubuzima bwe bwose busigaye".

Ariko, Bwana Putin yavuze ko izo mpinduka zizatuma igihugu gikomeza kugira ituze.

Nubwo Perezida Putin ataravuga ku mugaragaro niba azongera kwiyamamaza mu matora yo mu mwaka wa 2024 ubwo manda ye y’ubu izaba irangiye, yavuze ko ari ingenzi ko agira ayo mahitamo.

Mu kiganiro mu ntangiriro y’iki cyumweru, Bwana Putin yagize ati "Atari ibyo naba nzi ko mu myaka ibiri iri imbere, aho kugira ngo akazi gakorwe uko bisanzwe mu nzego zose za leta, amaso yose yaba ahanzwe gushaka abashobora kuzaba abasimbura".

Ni iki abantu bari gutoraho?

Impinduka zikomeye zatuma ubutegetsi bwa Perezida buba mu gihe cya manda ebyiri z’imyaka itandatu imwe imwe, aho kuba manda ebyiri zikurikiranye, bikongera bigatangira bundi bushya kugira ngo Bwana Putin ashobore kuguma ku butegetsi na nyuma y’umwaka wa 2024.

Usibye kuba zishobora gutuma ategeka Uburusiya kugeza mu mwaka wa 2036, izo mpinduka zaha Perezida ububasha bwo kugena abacamanza bakuru n’abashinjacyaha bakemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena.

Izo mpinduka kandi zarushaho gushimangira ingamba zidashaka ko ibintu bihinduka ziri mu Itegeko Nshinga, harimo no guca gushyingirwa kw’abatinganyi ndetse no kwemeza "ukwemera Imana" k’u Burusiya.

Ndetse impinduka mu bukungu zigashimangirwa, zirimo nk’umushahara fatizo ndetse no guhuza amafaranga y’izabukuru n’uko ikigero cyo guta agaciro kw’ifaranga ry’u Burusiya gihagaze.


Dmitry Medvedev wigeze kuba Perezida na Minisitiri w’Intebe akaba anashyigikiwe na Bwana Putin yatoye kuri uyu wa Kane

Abantu hafi miliyoni 110 ni bo bemerewe gutora. Ku biro by’itora mu gihugu, abategetsi bari gutanga udupfukamunwa ndetse n’umuti wo gukaraba wica udukoko (sanitiser).

BBC ivuga ko ubwitabire buri hejuru muri aya matora ari ingenzi ku butegetsi bwa Bwana Putin.

Abategetsi bemeje ko abantu bafite inyandiko z’inzira (passports) z’u Burusiya bo mu gace kagenzurwa n’abashaka ubwigenge mu burasirazuba bwa Ukraine, na bo bemerewe kwitabira ayo matora.

Mu mwaka ushize wa 2019, Perezida Putin yoroheje uburyo bwo kubona ’passport’ y’u Burusiya ku batuye muri ako gace. Abategetsi bagereranya ko abantu 150,000 bo mu turere twa Luhansk na Donetsk tugenzurwa n’inyeshyamba bashobora kwitabira ayo matora.


Igikorwa cyo gutora kizamara iminsi irindwi

Kwa Barafinda baravuza impundu ariko zicagase, ubuzima bwa Barafinda n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo