Mpayimana Philippe ari mu bakandida-Depite bemejwe by’agateganyo

Abari batanze kandidatire bigenga bari batanu, hemejwe babiri gusa,
Umubare w’abanyarwanda batora wiyongereyeho 4%

Kuri uyu wa mbere komisiyo y’igihugu y’amatora yasohoye urutonde rw’agateganyo r’abakandida bemerewe kwiyamamaza mu matora y’abadepite, muri bo abigenga ni babiri barimo Mpayimana Philippe wiyamamarije kuyobora u Rwanda muri 2017 akaza gutsindwa na Paul Kagame.

Mu cyumweru gishize, Komisiyo y’amatora yari yatangaje ko abantu 537 barimo abo mu mashyaka n’abigenga batanu bari batanze kandidature.

Perezida wa komisiyo y’amatora, Prof Kalisa Mbanda avuga ko bamaze kwiga amadosiye ya buri mukandida kugira ngo batoranyemo abemejwe nk’abakandida mu buryo bw’agateganyo.

Yagize ati “Hanyuma tugatanga iminsi 5 kugira ngo abatabyujuje babone uko bashaka ibyangobwa byo kuzuza dosiye zabo tukazabyakira guhera ejo kugera ku minsi itanu ku munsi wa gatandatu akaba aribwo tuzasohora liste ya burundu.”

Mu bakandida bigenga, hemejwe by’agateganyo abantu 2 ari bo Ntibanyendera Erisa Musalim na Mpayimana Philippe wari wiyamamaje umwaka ushize ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Abatemejwe ni Ntakaburimvano Theodor, Nsengiyumva janvier na Sebagenze Aly Hussen.

PL yatanze abakandida 80, hemejwe 79, FPR-Inkotanyi n’indi miryango yayisunze bari batanze 80, muri bo hemejwe 78, Democratic Green Party of Rwanda yatanze 34, hemejwe 30, PSD yatanze 65 hemezwamo 64,PS Imberekuri yatanze 54 hemejwemo 30.

Mu kiciro cy’urubyiruko kizatorwamo abadepite 2, hari hatanzwe kandidatire 32, ubu hemejwe 27, mu cy’abafite ubumuga hari hatanzwe kandidatire z’abantu 10 zose zaremejwe kuko bujuje ibisabwa, mu kiciro cy’abagore cyari cyatanzwemo kandidatire n’abantu 179, hemejwe 177.

Kalisa Mbanda ati “Muri make murabonako abakandida batemejwe ari bake bivuze ko abatemejwe ni bake cyane kandi nabo ibyo babura ni bike mu minsi 5 bakazaba babibonye.”





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo