Mozambique yongeye kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga wiswe “Kenneth”, ushobora kugera n’I Rwanda

Inkubi y’umuyaga wahawe izina rya “Kenneth” waturutse mu Nyanja y’u Buhinde wongeye kwibasira igihugu cya Mozambike mu gice cy’uburasirazuba ku mugoroba w’ejo ku wa kane mu gihe iki gihugu cyari kicyisanasana nyuma y’undi muyaga uheruka wasize ukizahaje mu minsi ishize.

Uyu muyaga wari ku muvuduko wa Kirometero 220 ku isaha, umaze guhitana ubuzima bw’abantu batatu mu gihugu cya Comores.

Ikigo gishinzwe kurwanya ibiza mu gihugu cya Mozambike, National Institute of Disaster Management (INGC), gitangaza ko abantu ibihumbi 30 bamaze kuvanwa mu bice byitezwe guhura n’uyu muyaga.

Mu kwezi kwa gatatu gushize, undi muyaga wiswe ’Idai’ wakoze ibara muri iki gihugu no mu bihugu bya Malawi na Zimbabwe, aho wahitanye abantu barenga 900.

Biravugwa ko iyi nkubiri y’umuyaga waturutse mu Nyanja y’u Buhinde ugeze muri Tanzania werekeza mu Rwanda.

Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru ajyanye n’iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko inkubi y’uyu muyaga ushobora kwibasira n’u Rwanda.

Ubutumwa Meteo Rwanda yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter, bugaragaza ko iyo nkubi yaturutse mu Nyanja y’u Buhinde, igeze mu Majyepfo y’u Burasirazuba bwa Tanzania no mu Majyaruguru ya Mozambique.

Mu Rwanda, hateganyijwe ko iyi nkubi izateza imvura nyinshi izibanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Amajyaruguru y’Intara y’i Burengerazuba kuva ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 25 Mata kugeza ku ya 27 Mata 2019. Umuyaga mwinshi uteganyijwe mu Ntara y’u Burasirazuba.

PNG - 473.3 kb
Inkubi y’uyu muyaga wiswe ’Kenneth’ wibasiye uburasirazuba bwa Mozambike ku mugoroba w’ejo ku wa kane, ushobora kwibasira n’u Rwanda

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo