Miss Uwihirwe Yasipi Casimir n’umunyamakuru bahishuye icyatuma batabana

Igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda 2019 akaba n’umusizi, Uwihirwe Yasipi Casimir n’umunyamakuru akaba n’umusizi ukiri muto, Innocent Bahati bahishuye icyatuma batabana bavuga ko ’nta bihanga bibiri bishobora kujya mu nkono imwe’.

Ibi aba basizi bombi babihishuriye mu kiganiro kirambuye bagiranye n’UMUBAVU cyagarutse ku mishinga n’ibikorwa byabo.

Umunyamakuru abajije umusizi Bahati uburyo yahuye na Miss Casimir, ati "Casimir muzi kera, no muri Miss Rwanda twari kumwe burya (aseka), muzi kera yabanje kuba umusizi...).

Umusizi Bahati yahishuye uburyo Miss Casimir ari umusore, ati "Casimir no hirya yo kuba Miss afite ukundi kuntu akoze, Casimir burya njya nkunda kuvuga ngo ni umusore, ni umuntu ufite imbaraga mu mutima ufite n’imbaraga ku mubiri".

Kimwe na Bahati, Casimir na we yemeye ko bombi baramutse bashakanye byaba ari nk’ibihanga bibiri mu nkono imwe gusa Casimir we yongeraho ko binaramutse bibaye nta shyano cyangwa ibara ryaba ribaye.

Byose urabyiyumvira muri iyi Video y’ikiganiro bagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo