Misiri yemeje kohereza ingabo mu ntambara muri Libya

Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri yatoye itanga uruhushya rwo kohereza ingabo z’iki gihugu mu mahanga kurengera umutekano wacyo ndetse no mu magambo yayo kurwanya abanyabyaha n’abakora iterabwoba bari "ku rugamba rwo mu burengerazuba".

Bigaragara ko iyi Nteko Ishinga Amategeko ya Misiri aho ivuga ari muri Libya, aho Misiri imaze igihe ishyigikiye Jenerali Khalifa Haftar urwanya leta ya Libya yemewe n’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN).

Abarwanyi ba Jenerali Haftar bo mu mutwe uzwi nka Libyan National Army (LNA) baherutse gutsinsurwa bakurwa mu birindiro bari bafite mu nkengero z’umurwa mukuru Tripoli.

Inteko Ishinga Amategeko ya Libya yafashe icyo cyemezo, nubwo hari habayeho ikiganiro kuri Telefone hagati ya Perezida Abdel Fattah al-Sisi wa Misiri na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Muri icyo kiganiro, amakuru avuga ko Bwana Trump yari yamusabye ko hatagira igikorwa cyahuhura uko ibintu bimeze ubu muri Libya.

Hagati aho ku munsi w’ejo ku wa Mbere, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yanditse kuri Twitter avuga ko yagiranye "ibiganiro byiza" n’"inshuti" ye Perezida Trump ku kibazo cya Libya.

Mu cyumweru gishize, Inteko Ishinga Amategeko yo mu burasirazuba bwa Libya ishyigikiye Jenerali Haftar yateye intambwe mu guha ikaze ingabo za Misiri, zimaze imyaka hafi 30 zitarwana mu ntambara yo mu mahanga.

Libya yabaye mu ntambara z’urudaca kuva mu 2011 hatangira imyigaragambyo n’imtabara byavanyeho Col Muammar Minyar Gaddafi wategekaga iki gihugu.

Barafinda avuze amagambo akomeye, uko i Ndera yarabayeho, asigaye atitira nta mbaraga afite:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo