Misiri: Perezida Sisi ashobora guharurirwa inzira yo kuguma ku butegetsi kugeza mu 2030

Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri yemeje impinduka mu Itegeko Nshinga zishobora gutuma Perezida Abdel Fattah Al-Sisi aguma ku butegetsi kugera mu mwaka wa 2030.

Biteganyijwe ko Bwana Sisi ava ku butegetsi mu mwaka wa 2022 ubwo Manda ye ya kabiri y’imyaka ine izaba irangiye.

Ariko izo mpinduka, zigomba gufatwaho umwanzuro wa nyuma mu minsi 30 binyuze muri kamarampaka, zakongera iyi Manda ye ya kabiri ikagera ku myaka itandatu, zigatuma yongera no kwiyamamariza indi Manda.

Izo mpinduka kandi zaha Bwana Sisi w’imyaka 64 y’amavuko, ububasha buruseho ku rwego rw’ubucamanza ndetse zikarushaho gushimangira uruhare rw’igisirikare muri Politiki y’iki gihugu.

Mohammed Abu Hamed, umwe mu badepite baharaniye ko izo mpinduka mu Itegeko Nshinga zikorwa, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko Bwana Sisi ari Perezida "wafashe ingamba z’ingenzi muri Politiki, mu bukungu no mu mutekano", ko rero agomba kwemererwa "gukomeza amavugurura ye".

Ariko Khaled Dawoud wo mu ishyaka al-Dustour rivuga ko riharanira ukwishyira ukizana, avuga ko iyo ngingo ya Bwana Hamed "idafatika". Yabwiye BBC ko izo mpinduka ari "ugupapuza ubutegetsi" kwakozwe na Bwana Sisi.

PNG - 548.4 kb
Abashyigikiye Bwana Sisi bavuga ko izo mpinduka zicyenewe ngo abone igihe kirushijeho cyo kurangiza amavugurura


Mu mwaka wa 2013, Bwana Sisi yayoboye ihirikwa ku butegetsi ryakozwe n’igisirikare rya Mohammed Morsi, Perezida wa mbere wa Misiri watowe muri demokarasi, nyuma y’imyigaragambyo yamaganaga ubutegetsi bwe.

Kuva icyo gihe, yayoboye icyo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko ari ukwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi ku kigero kitari cyarigeze kibaho mbere muri icyo gihugu, bituma ababarirwa mu bihumbi amacumi bafungwa.

Bwana Sisi yatowe bwa mbere mu mwaka wa 2014 ndetse aza kongera gutorwa mu mwaka ushize wa 2018 nyuma yo gutsinda amatora n’amajwi 97 ku ijana (97%).

Ntabwo yigeze ahura n’ihatana rikomeye kuko benshi bajyaga guhatana na we bikomeye baretse kwiyamamaza cyangwa batabwa muri yombi.

Inteko Ishinga Amategeko iniganjemo kandi abashyigikiye Bwana Sisi, ndetse yakomeje kunengwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nk’iri aho byo kwemeza ibyifuzo bya Perezida.

PNG - 540.7 kb
Abdel Fattah al-Sisi, ugaragara hano ku cyapa kiri ku muhanda, yongeye gutorwa mu mwaka ushize nyuma yo gutsinda amatora n’amajwi 97 ku ijana (97%)

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo