Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yasimbujwe, izindi mpinduka zikomeye

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116,

none ku wa 04 Ugushyingo 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho abayobobozi mu buryo bukurikira:

Aba Minisitiri:
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

- Dr. Vincent Biruta

Dusubiye gato kuri Dr. Vincent Biruta wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, twabibutsa ko ari umugabo ufite inararibonye muri Politiki y’u Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko, yabaye mu myanya itandukanye y’ubuyobozi mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva mu 1997-1999 yari Minisitiri w’Ubuzima.
Kuva muri 1999-2000 yari Minisitiri w’Imirimo ya Leta, Ubwikorezi n’Itumanaho
Kuva muri 2000-2003 yari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’inzibacyuho
Kuva muri 2003-2011 yari Perezida wa Sena
Kuva muri 2011-2014 yari Minisitiri w’Uburezi, umwanya yavuyeho agirwa Minisitiri w’Umutungo Kamere.

Minisitiri w’Ibidukikije

- Dr Jeanne Dárc Mujawamariya

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu

- Gen Patrick Nyamvumba

Minisitiri wa Siporo

- Aurore Mimosa Munyangaju

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco

- Rose Mary Mbabazi

ABANYAMABANGA BA LETA

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco
- Edourd Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

- Ignatienne Nyirarukundo

ABANYAMABANGA BAHORAHO

- Umunyabanga uhoraho wa Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango

- Assumpta Ingabire

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

- Didier Shema Maboko

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage

- Samuel Dusengiyumva

ABANDI BAYOBOZI

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza

- Dr. Rose Mukankomeje

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye

- Tito Rutaremara

Umwe mu bagize Urwego rw’Iguhugu Ngishwanama rw’Inararibonye

- Marc Kabandana

Reba hano Video utasanga ahandi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Mugayisinga Francois Xavier Kuya 5-11-2019

Abayobozi bashyizwe mu myanya tubifurije ishya n’ihirwe mu kazi kabo kandi tubasaba kugera Ku mihigo, murakoze.