Minisitiri w’Urubyiruko yagendereye uturere twa Burera na Nyabihu mu kwegera urubyiruko

Ku wa 16 Ugushyingo 2018 nibwo Minisitiri w’Urubyiruko Madame Rose Mary Mbabazi yatangiye uruzinduko rw’akazi mu turere tubiri aritwo Nyabihu na Burera, akaba yaratangiriye urugendo mu Karere ka Nyabihu akaza gukomerereza mu karere ka Burera.

Akigera mu Karere ka Nyabihu Minisitiri w’Urubyiruko Madame Rose Mary Mbabazi yaraherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo abayobozi b’intara y’amajyaruguru barangajwe imbere n’umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney, inzego z’umutekano (Ingabo na Polisi) ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru.

Uru ruzinduko rugamije kwegera urubyiruko no kurugira inama zitandukanye rwigishwa kureba kure ndetse no kubyaza amahirwe ibirwegereye biherereye mu turere twabo.

Minisitiri yabaganirije kuri gahunda nyinshi Guverinoma ibateganyiriza ariko cyane cyane abakangurira kureba kure no gukura amaboko mu mifuka bitabira gahunda ya Hangumurimo bashyiriweho no kugana ikigega cyishingira urubyiruko (BDF) muri gahunda yo kwiteza imbere.

Yagize ati "Rubyiruko nimukure amaboko mu mifuka mukore ziriya gahunda zose nababwiye nimwe zigenewe, nimubyaze akamaro amahirwe mufite kuko nimwe mbaraga z’igihugu". Igihugu kirabakunda. Aka karere kanyu gafite ibyiza nyaburanga mugomba kubyaza umusaruro”.

Mu magambo yagarutsweho n’abayobozi batandukanye bose bagarutse ku mahirwe urubyiruko rufite kandi ko bafite amahirwe yo kuba igihugu kibakunda , kikabatekerezaho bityo ko bagomba kuba umusingi wubakirwaho igihugu. Bakanguriye urubyiruko kwishyira hamwe bakibumbira hamwe kuko abagiye hamwe Imana ibasanga.

Mu minsi ishize nibwo Minisiteri y’Urubyiruko yabonye umufatanyabikorwa Imbuto Foundation mu cyiswe Art Rwanda Ubuhanzi aho bazenguruka igihugu bashaka urubyiruko rufite impano kugira ngo ziterwe inkunga ndetse n’urubyiruko rufite imishinga iciriritse nayo igaterwa inkunga.

Ku wa Gatandatu taliki ya 16 Ugushyingo 2018, Minisitiri w’Urubyiruko Rose Mary Mbabazi yakomereje urugendo rwe rw’akazi mu karere ka Burera.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo