Minisitiri w’Intebe yizeje umuti w’ibiciro by’ingendo byijujutiwe

Nk’uyoboye Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yemeje ko bakiriye ibibazo birebana n’ibiciro by’ingendo byazamutse ku buryo bukabije ndetse asezeranya ko bagiye kuzabifatira umwanzuro uhamye bafatanyije n’inzego zibishinzwe.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byemeje ko bigeye gushakira umuti ikibazo k’ibiciro by’ingendo.

Yagize iti ”Twakiriye ibibazo by’abaturage birebana n’izamuka ry’ibiciro byo gutwara abantu. Minisitiri w’Intebe hamwe n’inzego zibishinzwe bazabifataho umwanzuro mu gihe cya vuba.”

Ku wa 14 Ukwakira 2020, nibwo RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ikanzura ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya Kabiri cyabo.

RURA yatangaje ko igiciro gishya cyagabanutseho amafaranga make kuko mu ngendo zihuza intara, cyavuye kuri 30.8 Frw kigera kuri 25.9 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mu Mujyi wa Kigali cyavuye kuri 31.9 Frw kigera kuri 28.9 Frw ku kilometero.

Mu banyarwanda bagaragaje ko ibi biciro bibangamye harimo Depite Dr. Habineza Frank wavuze ko RURA yabishyizeho mu rwego rwo kurengera abashoramari.

Yagize ati “Ibi biciro RURA yatangaje, bigarara ko yabizamuye mu nyungu z’abashoramari ariko yirengagije inyungu za rubanda.

"Mu by’ukuri abaturage barakennye kubera ingaruka z’iki cyorezo cya Covid-19, kabone niyo RURA yaba yarapanze kongera ibiciro mbere ya covid-19 nkuko ibivuga, iki sicyo gihe kiza cyo kuzamura ibiciro. Turasaba RURA kwisubiraho vuba kugira ngo irengere rubanda”.

Mu kiganiro yagiranye na RadioTV10 kuri wa 18 Ukwakira, umuyobozi uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Ingabire Marie Immaculée yatangaje ko yababajwe cyane no kubona RURA izamura ibiciro by’ingendo, nyuma yo kuzamura iby’amazi n’umuriro w’amashanyarazi, akaba yibaza niba abakozi b’uru rwego bafata ibi byemezo babanje kwibuka ko ubuashobozi bw’abaturage butandukanye.

Ni ibi byemezo Immaculée aheraho avuga ko RURA ishobora kuzasenya leta y’u Rwanda, bitewe n’uko ibyo ikoze binengwa n’abaturage byitirirwa leta.

Ati "Reka mbabwize ukuri, ndabizi ko bari buntuke ariko nibatitonda RURA izasenya iyi leta. Iri kwiteranya n’abaturage ku buryo buteye ubwoba kandi bose bakubwira ngo ni leta, ntabwo bishimye kubera biriya bibazo bya transports (ingendo).

Umuhanzi Clarisse Karasira, na we yanditse kuri Twitter ko mu Rwanda ruyobowe neza na Perezida Kagame, abantu badakwiriye gutunguzwa ibiciro by’ingendo nkuko RURA yabigenje.

Yagize ati “Muri uru Rwanda rufashanya ruyobowe neza na Nyakubakwa Paul Kagame, Abanyarwanda ntibakwiriye izamuka ritunguranye ry’ibiciro by’ingendo, bijyanye n’ingorane abanyarwanda bahuye nazo muri uyu mwaka kubera COVID-19.”

RURA yahise isubiza ubu butumwa bwe, ko ngo ishyiraho ibiciro ishingiye ku ihame ryo koroherana mu bucuruzi hagati y’abaturage n’abatanga serivisi, hagamijwe ko izo serivisi zikomeza gutangwa nta nkomyi.

Iti “Ariko twumva neza ingaruka byagize ku bagenzi kandi dukomeje gukorana n’abo bireba bose kugira ngo haboneke igisubizo gikwiye.”

Ugereranyije n’ibiciro byariho mbere ya guma mu rugo, ibiciro by’ingendo byariyongereye cyane ariyo mpamvu benshi banenze iri zamuka ry’ibiciro ryashyizweho na RURA.

Paul Rusesabagina yazanywe mu rukiko igitaraganya, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Dr Gahakwa Daphrose wayoboye MINEDUC afungwa iminsi 30 y’agateganyo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo