Minisitiri w’Intebe yavuze ko ntawe ukwiye kubura amikoro yo kwiga muri UR abyemerewe

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo hatazongera kubaho umunyarwanda ugira amanota amwerera kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ntabashe kujyayo kubera amikoro make.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yayoboraga umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basaga ibihumbi birindwi barangije amasomo mu byiciro bitandukanye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ni umuhango wabereye mu Karere ka Huye nk’aha mbere habanje Kaminuza mu Rwanda mu 1963.

Dr Ngirente, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yafashije byinshi Kaminuza y’u Rwanda haba mu bushobozi ndetse no mu mibereho yaba iy’abanyeshuri ndetse n’abarimu.

Yagize ati “Uburyo bushyo bwo kongera umutungo wa Kaminuza y’u Rwanda bwemejwe n’inama y’abaminisitiri, bugenda bwongerera Kaminuza y’u Rwanda amikoro, ayifasha gukemura bimwe mu bibazo yari ifite mu mikorere yayo ya buri munsi.”

“Bimwe muri byo ni ibijyanye no kwishyura imishahara y’abakozi ku gihe, gusana no kuvugurura bimwe mu bikorwa remezo byayo no kwiga uburyo bwo kuyifasha kwishyura ibirarane ifitiye bamwe mu bakorana nayo.”

Minisitiri w’intebe yavuze ko intego ari ugushyiraho uburyo bufasha umwana w’umunyarwanda wese wabonye amanota amwemerera kujya muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ati “Ikigamijwe nuko nta mwana w’umunyarwanda ufite amanota amwemerera kwinjira muri Kaminuza y’u Rwanda wazabura amahirwe yo kwinjiramo kubera ko adafite amikoro.”

Umwaka w’amashuri wa 2018/2019 mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Huye hazoherezwa abanyeshuri basaga ibihumbi icumi bavuye ku bihumbi bitanu bari basigaye bigamo.

Minisitiri w’intebe yasabye abashoramari bo mu mujyi wa Huye kubyaza umusaruro ayo mahirwe, baharanira gutanga serivisi nziza.

Ati “Ni amahirwe yo kurushaho guteza imbere uyu mujyi. Abikorera mu mujyi wa Huye, barasabwa guteza imbere ibikorwa byabo no kwitegura kwakira umubare munini, banoza serivisi bazajya baha abaje babagana.”

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Phillip Cotton yasabye abarangije muri iyo Kaminuza gushyira imbere kwicisha bugufi mu buzima bushya bagiye kujyamo.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE yagize ati “Ubutumwa bwanjye ku banyeshuri uyu munsi, ni ukwicisha bugufi. Kwicisha bugufi ni uguhora wumva ko ari wowe urenze abandi. Ni ukumva ko atari wowe ubagize ahubwo mwese mufite akamaro. Kwiciha bugufi babifatanye no gukora cyane.”

Yavuze ko intego Kaminuza y’u Rwanda igiye gushyiramo imbaraga ari imibereho myiza y’abanyeshuri, gukora ibikorwa biyibyarira inyungu no guharanira kwigira.

Mukashyaka Clenie, witwaye neza mu banyeshuri biga mu ishami ry’ubuvuzi rusange (Health Sciences) yabwiye IGIHE ko ubumenyi yahawe agiye kubwifashisha yita ku buzima bw’abanyarwada.

Ati “Uruhare rwanjye mu iterambere ry’igihugu ni ukugenda nkakoresha ubumenyi bwose nsohokanye, mfasha abanyarwanda ndetse n’abandi bose batugana, mu buryo bwo guteza ubuzima imbere kuko nicyo nize.”

Umunyeshuri wavuze mu izina ry’abasoje amasomo, Mugabo Frank, yavuze ko indangagaciro n’ubumenyi bakuye muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kubwifashisha bateze imbere aho batuye.

Abasoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda ni 7050 barimo abagore 2594 n’abagabo 4456.
Source igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo