Minisitiri w’Intebe yashyizeho ba Gitifu b’Intara bashya

Nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Intara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba, Amajyepfo no mu Ntara y’Iburasirazuba hashyizweho Abanyamabanga Nshingwabikorwa bashya.

Muri aba Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara bashya, harimo babiri bakuwe ku buyobozi bw’Akarere bahabwa izi nshingano mu gihe abandi bimuwe.

Uwambajemariya w’imyaka 46 wari umuyobozi w’Akarere ka Burera, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba.

Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu iterambere (Developments).

Mbere y’uko atorerwa kuyobora aka Karere, yari asanzwe ari umuyobozi wungirije w’ako Karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Uretse Uwambajemariya,Dr. Nyirahabimana Jeanne wari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, akaba yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba.

Itangazo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze rigira riti "Ashingiye ku itegeko No14/2013 ryo kuwa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 12; Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yashyizeho Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara mu buryo bukurikira:

Dr. Nyirahabimana Jeanne wari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba.

Uwambajemariya Florence wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba.


Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe

Irebere Video utasanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo