Minisitiri w’Intebe yasabye abacunga amavomero rusange y’amazi kuvugurura imikorere yabo

Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro uruganda rushya rw’amazi rwa Nzove ya mbere, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yasabye abafite inshingano zo gucunga amavomo rusange kuzuza neza inshingano zabo ndetse no kuvugurura imikorere yabo by’umwihariko aho byagaragaye ko ari mibi.

Ibi Minisitiri w’Intebe yabigarutseho kuri uyu wa 6 Gicurasi 2019 ubwo yafunguraga ku mugaragaro uruganda rw’amazi rushya rwa Nzove I na Nzove II rwongerewe ubushobozi ngo rubashe guhaza Umujyi wa Kigali.

Dr. Ngirente yasabye abashinzwe imicungire y’amavomero rusange “Water Board” ko bakomeza kuvugurura imikorere yabo ngo kuko hari hamwe na hamwe byagaragaye ko bafungira amazi abaturage bitari ngombwa, ahandi bakongera ibiciro.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hari n’aho usanga bagaragaza imikorere mibi isa n’aho irimo ruswa bityo asaba ko urugero byaba biriho rwose bigomba gukosorwa bigomba gukosorwa aho byagaragaye hose.

Ati "Ntabwo ari henshi, ariko hari aho bamwe muri bo bafatiwe mu bikorwa nk’ibyo. Nkaba rero nkomeza gushimira ubuyobozi bwa WASAC na MININFRA bakomeje gufatanya mu kurwanya iyo myitwarire mibi".

Mu gihe Abanyarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu bakunze kubura amazi meza, Minisitiri w’Intebe yijeje ko Guverinoma ahagarariye izakomeza gushyira imbaraga mu kunoza serivisi z’amazi iha Abanyarwanda".

Ku bijyanye n’aho usanga abashinzwe amavomo rusange bishyiriraho ibiciro bashaka bitashyizweho n’inzego zibifitiye ububasha, Dr. Ngirente yibukije inzego z’ibanze ko arizo zizajya zibibazwa mu gihe zitabigaragaje mbere ngo bikemurwe.

Ati "Rero nkaba mboneyeho kwibutsa nkomeje ko aho bizagaragara ko ibiciro by’amazi bicibwa Umunyarwanda, aho yaba atuye hose, birenze ibyemejwe, hazajya habanza kubazwa inzego z’ibanze zitabivuze ngo bikemurwe. Aha rwose turakangurira ubuyobozi bw’Utugari n’ubw’Imidugudu gutanga raporo ijyanye n’aho ibiciro by’amazi binyuranya n’iby’amabwiriza aba yarashyizweho cyangwa n’abafungira abaturage amazi kandi amazi ubwayo atabuze. Inzego z’ibanze nizumve ko iyo Leta ihaye abaturage amazi, nazo zigomba gukurikirana uko asaranganywa ndetse n’uko ibiciro byubahirizwa".

Nk’uko Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver yabisobanuye, uruganda rwatashywe uyu munsi ndetse n’urwaguwe, zatumye ubushobozi bw’amazi agera mu Mugi wa Kigali ku munsi bwiyongera ku buryo buhagije.

Ati "Ugereranyije n’amazi akenewe ku munsi mu Mujyi wa Kigali angana na m3 143.668, biragaragara ko ubundi abatuye Umujyi wa Kigali bose bagombye kuba bagerwaho n’amazi".

Yavuze ko zimwe mu mpamvu z’ingenzi zituma aya mazi atagera hose ari nk’imiyoboro y’amazi mito kandi ishaje, kuba abatuye Kigali bagenda biyongera ndetse n’ibikorwaremezo bikenera amazi bikaba bikomeza kwiyongera kubera amajyambere y’Umujyi yihuta ari nako biba byifuzwa.

Mu gukemura ibi bibazo byose ngo amazi meza agere ku banyarwanda bose, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yavuze ko hatangijwe imishinga itandukanye yo kubaka, kwagura no gusana ibikorwa remezo by’amazi kugira ngo amazi agere ku baturage bose.

Nzove I ifite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi na Nzove II yongerewe ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 40 ivuye ku bihumbi 25 ku munsi.

PNG - 1.1 Mb
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente afungura uruganda ku mugaragaro

PNG - 1.1 Mb
Minisitiri w’Intebe yasabye abacunga amavomero rusange y’amazi kuvugurura imikorere yabo

Amafoto: Igihe
@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
justin Kuya 7-05-2019

bakeneye amahugurwa pe uzaho tumenyera ko ntamazi twabona kuko uvomesha yagiye gusenga aha twese tutemera nkawe inzego zibanze zibyiteho