Minisitiri w’Intebe wa Mali yeguye ku mirimo ye

Minisitiri w’Intebe akanaba uhagarariye Guverinoma muri Mali yeguye ku mirimo ye ejo ku wa kane nyuma y’aho hagaragariye ko Reta itagifitiwe icyizere n’abanyagihugu ku kuntu yitwaye ku bwicanyi bwabaye mu gice cyo hagati mu gihugu. Ni ibyatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida Ibrahim Boubacar Keita rivuga ko yemeye ubwegure bwa Soumeylou Boubeye Maiga, n’abo bafatanyaga mu mirimo ye. Ni nyuma y’imyigaragambyo yo mu kwezi gushize yamaganaga ubwo bwicanyi.

Iryo tangazo rivuga ko uzamusimbura ashobora gutangazwa vuba, mu gihe ishyaka riri ku butegetsi n’iry’abatavuga rumwe nabwo bazaba babonanye.

Reta yari iremerewe n’abanyagihugu bitewe nuko yitwaye ku bwicanyi bwabaye mu ntara ya Mopti ahabaye ubwicanyi bwahitanye abantu 160 mu duce twa Ogossagou duhana imbibi n’igihugu cya Burkina Faso.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo